Mu rwego rwo kwirinda no guhashya burundu indwara ya Ruvewole, mu Murenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo bari mu gikorwa cyo gukingira iyo ndwara ndetse n’iy’inkondo y’umura.
Uretse izi nkingo zahawe abana Kuri uyu wa 13 Werurwe 2013, abagore batarengeje ibyumweru 6 bibarutse bahawe ibinini bya vitamin A. Umuyobozi w’Akarereka Rulindo Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Niwemwiza Emilienne atangaza ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda ibakingira indwara, kuko ari byiza kuzikumira zigakingirwa kuruta gutegereza kuzivura abantu bamaze kurwara.
Niwemwiza yasabye ababyeyi kwitabira iyi gahunda, kuko ari ingirakamaro ku kubungabunga ubuzima. Gusa avuga ko gukingizwa bidahagije kuko bidakuraho kuba habaho ubundi burwayi.
Yasabye buri wese kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kuko mu gihe nta mitiweri umuntu afite nta cyizere cy’ubuzima bwiza aba afite kandi ntacyo umuntu yageraho mu gihe adafite ubuzima bwiza.
Umutesi Josiane, ni umwangavu ufite imyaka 13 yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Avuga ko ashimishijwe n’urukingo yahawe kuko ruzamurinda kwandura kanseri y’inkondo y’umura. Ashishikariza bagenzi be kwikingiza kuko ari ingirakamaro kuri bo.
Ahantu hagera kuri 94 niho hateganyijwe gukorerwa igikorwa cy’ikingira cyateguwe n’ibigo nderabuzima 17 byo mu Karere ka Rulindo, mu rwego rwo kwegereza abaturage iki gikorwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Rwanda mu bihugu 33 byaranduye burundu indwara y’agakwega
17.05.2013 |
|
Coronavirus- CoV uburwayi bw’ubuhumekero bukaze kurusha ubusanzwe
14.05.2013 |
|
Hawai : Hadutse agakoko gafite ubukana buruta ubwa SIDA
10.05.2013 |
|
Kibagabaga : Abagore 250 barwaye indwara yo kujojoba baritabwaho n’inzobere z’Abanyamerika
1er.05.2013 |
|
Enuresie nocturne indwara itera kunyara ku buriri
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |