Indwara y’imitezi ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, igaterwa n’agakoko kitwa Neisserie Gonnhoreoae.
Amakuru atangazwa nu rubuga rwitwa ncbi.nih.gov, avuga ko umuntu wese ashobora kwandura ndetse akananduza iyi ndwara.
Indwara y’imitezi yandura inyuze mu kanwa, mu gitsina no mu kibuno, kuko ibyo bice bifasha agakoko kayitera gukura neza.
Abantu bashobora kwandura iyi ndwara kurusha abandi:
*Abantu bakorana imibonano mpuzabitsina na bagabo cyangwa abagore barenze umwe,
*Abakorana imibonano nabantu bigeze kurwara iyi ndwara,
*Abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye,
*Abantu banwa ku biyobya bwenge.
Indwara y’imitezi ishobora kugaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itanu umuntu ayanduye,uretse ko harigihe bishobora gufata igihe kigeze ku kwezi.habaho nabantu bayandura igatinda kugaragaza ibimenyetso,bigatuma uwayanduye arushaho kuyikwirakwiza mu bandi.
Bimwe mu bimenyetso byayo ku gitsina gabo
*Ububabare bumeze nk’ubushe igihe arimo kwihagarika
*Gushaka kunyara buri kanya.
*Ururenda rusa n’umweru cyangwa umuhondo ruva mu gitsina
*Guhisha cyangwa kubyimba ku muyoboro uva mu gitsina
*Kubabara cyangwa kubyimba ubugabo(amabya)
*Kubabara mu gatuza igihe agakoko gatera iyi ndwara kahageze.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ku mugore
*Ururenda
Naho umugore we, ibimenyetso bye bikunze kutagaragara ugerereranyije n’iby’umugabo ariko na we ashobora kugaragaza ibimenyetso bikurikira:
. Ururenda ruva mu gitsina rw’amabara atandukanye
. Kubabara mu gihe akora imibonano mpuzabitsina
. Uburibwe bwo munsi y’umukondo
. Kubabara yihagarika
. Kunyaragura
Indwara y’imitezi mu gihe itavuwe ishobora gukwira umubiri ikangiza ingingo z’umubiri kugeza n’aho yibasira umutima kuko amaraso ashobora gukwirakwiza udukoko tuyitera.
























TANGA IGITEKEREZO