00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurwayi wa diyabete akwiye kwita ku mirire ye

Yanditswe na

Umurerwa Emma- Marie

Kuya 12 May 2012 saa 03:00
Yasuwe :

Indwara ya diyabete ni indwara imaze gufata intera ndende mu gihugu Cyacu, ndetse no ku isi muri rusange. Umuntu ufite iyi ndwara akaba asabwa kwihutira kujya kwa muganga igihe hari ibimenyetso byaayo yibonaho.
Indwara ya diyabete iterwa n’isukari nyinshi mu mubiri, nta mwana uyivukana cyangwa ngo ayiterwe na nyina.
Ntiyandura ahubwo umuntu ayirwara nk’uko arwara izindi ndwara. Rimwe na rimwe abayirwaye, ugasanga mu mu muryango wabo hari abandi bagiye barwara iyo ndwara.
Ni indwara (…)

Ni indwara ifata abantu bose itarobanuye kandi kugeza ubu nta muti wayo uraboneka , nta n’urukingo.

Indwara ya diyabete irangwa n’ibimenyetso bikurikira :Kugira inyota cyane, kwihagarika buri kanya no gucika intege.

Nk’uko twabitangarijwe na Mukakayumba Anasitasie, umukozi ushinzwe ubujyanama ku birebana n’imirire mu ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete rikorera mu Karere ka Gasabo, yatubwiye ko bimwe mu bintu umurwayi wa diyabete akwiye kwitaho ari imirire ye, kuko mu byo kurya n’ibyo kunywa, ari ho usanga bimwe mu bitera iyo ndwara cyangwa bigatuma isukari izamuka.

Muri iri shyirahamwe, buri murwayi ku giti cye, abwirwa ibyo akwiye kurya n’ibyo adakwiye kunywa hakurikijwe ubuzima bwe bwa buri munsi.

Imirire y’umurwayi wa diyabete igomba kuba ibonekamo ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga.

Harebwa kandi ibiribwa biboneka n’ibitahaboneka mu gace uwo mu rwayi atuyemo.

Uyu mukozi ushinzwe ubujyanama yadutangarije ko hari n’ibindi byitabwaho mu gutanga inama :

 Kureba ubushobozi bw’umurwayi niba bumwemerera kubona ibyo ugiye kumwandikira.
 Kwita ku byo akunda n’ibyo yanga.
 Kwita ku muco ndetse n’imyizerere ye (idini)
 Kureba ibyo kurya ashobora kuzakoresha igihe kirekire
 Kwita ku zindi ndwara ashobora kuba arwaye ziyongera ku yo arwaye

Twibutse ko diyabete ikunze kugendana n’umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, igifu n’izindi.

Abana ndetse n’abageze mu za bukuru, abagore batwite n’abonsa, imirire yabo bayitandukanya n’iyo baha abandi barwayi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .