00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisenga J.C agiye gusohora igitabo cy’amateka « Ipfundo ry’urukundo »

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 31 March 2013 saa 03:23
Yasuwe :

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byatumye Abayisenga Jean Claude yibaza byinshi ku buryo umuntu wasangiraga n’undi amwihindukana akamwica. Ibi bikaba byaramuteye kwicara maze asanga akwiye kwandika igitabo ku mateka y’Abanyarwanda akagaragaza ikimurimo, bijyanye n’ubuzima yaciyemo n’ibyo yiboneye.
Abayisenga amaze gusoma ibitabo byinshi no kuganira na bamwe mu Banyarwanda bababajwe n’ibyabaye banifuza ko bitazongera kubaho ukundi, yasanzemo ibisubizo by’ibyo yajyaga (…)

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byatumye Abayisenga Jean Claude yibaza byinshi ku buryo umuntu wasangiraga n’undi amwihindukana akamwica. Ibi bikaba byaramuteye kwicara maze asanga akwiye kwandika igitabo ku mateka y’Abanyarwanda akagaragaza ikimurimo, bijyanye n’ubuzima yaciyemo n’ibyo yiboneye.

Abayisenga amaze gusoma ibitabo byinshi no kuganira na bamwe mu Banyarwanda bababajwe n’ibyabaye banifuza ko bitazongera kubaho ukundi, yasanzemo ibisubizo by’ibyo yajyaga yibaza, yumva atabyihererana ahitamo kubisangira n’Abanyarwanda bafite inyota yo kumenya amateka mu bihe bitandukanye banyuzemo.

Iki gitabo kiracyari mu icapiro, ateganya ko kizagera hanze mu kwezi kwa karindwi ari nabwo azacyereka Abanyarwanda ku mugaragaro.

Abayisenga ngo ubwo yari akiri umunyeshuri, yahoraga abaza mwalimu we impamvu Loni itatabaye u Rwanda muri Jenoside, kandi yari ibifitiye ubushobozi, akamusubiza ngo hazashira n’imyaka isaga 40 utarabona igisubizo. Ibyo biri mu byamuteraga kwibaza byinshi.

Mu gitabo cye abaza abasomyi aho avuga ko kera umuntu runaka yitwaga Umututsi kubera ko atunze inka 10 kuzamura, akibaza ati “Ese ntibyashoboka ko wabaga uzitunze ariko warazigabiwe?” Ese ubwo ngo nti haba harabayeho abiswe abahutu kandi wenda bari bafite za nka 10 ariko bakaza kuzinyagwa?

Arongera akabaza abanyarwanda ati “Ese ko amatsinda yose Abatwa, Abahutu, Abatutsi ahuriye ku bakurambere bamwe, ni bande baba baravuye muri Etiyopiya? Mu kwanzura Abayisenga asanga intandaro ya byose ari umwaduko w’Abakoloni baje mu Rwanda bakabiba amacakubiri ashingiye ku kinyoma .

Asoza ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu guhuza abanyarwanda bose mu rwababyaye, kuko n’abatuye hanze yarwo kugeza ubu ari ubushake bwabo, kuko kwitwa impunzi uri umunyarwanda atari byo, Leta ihora ibahamagarira gutaha.

Abayisenga Jean Claude ugiye gusohora igitabo ku mateka y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages