Abenshi mu banyarwanda batekereza ko insigamigani zose zikoreshwa zikubiye muri ya mizingo ibiri yitwa “ Ibirari by’insigamigani”. Nyamara si ko bimeze. Uko ibihe biha ibindi igihugu cyacu cyanyuze mu mateka atandukanye yagiye agira inzibutso asiga ndetse na n’ubu, izo mvugo usanga zikomeza kuvuka kandi zikigaragara mu mvugo za buri munsi. Muri urwo rwego twiyemeje kujya tubagezaho aho izo nsigamigani mudashobora kubona muri ya mizingo ibiri.
Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ashaka gukemura ikibazo ariko arimo kwirengaziga inkomoko, ni uko bakamukebura bagira ngo areke kwihuta ahubwo abanze ashishoze kugira ngo akirimburane n’imizi. Wakomotse kuri Habyarimana Yozefu Gitera wari utuye i Save ku ngoma ya Rudahigwa.
Umunsi umwe Habyarimana Yozefu Gitera yarazindutse ajya kureba umwami Rudahigwa, maze aramubwira ati “Rudahigwa we, ubundi wabaye umwami w’Abatutsi nanjye nkaba umwami w’Abahutu?” Maze umwami Rudahigwa aramubaza ati “Gitera we, ibyo usabye wabanje kubitekerezaho?” Gitera ati: “nabanje kubitekereza”. Maze Umwami aramusubiza ati “Gitera we ubwo wabanje kubitekerezaho? Mpa umwanya nanjye mbanze mbitekerezeho nzaguha igisubizo vuba”.
Maze Gitera aragenda, Rudahigwa akoranya inama y’Abiru ababwira icyo Gitera ya musabye. Abiru baramubwira bati “Nta muntu usaba ibimeze bityo umwami, ahubwo Gitera tumwice.” Rudahigwa warebaga kure kuko yari azi aho ibyo Gitera asabye abikomora; yari azi ko ikibiri inyuma ari gahunda z’abazungu. Yarebye Abiru, maze arababwira ati “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.” Kuva ubwo imvugo iba gikwira, ishinga imizi muri rubanda, babona umuntu ashatse gukemura ikibazo atagihereye mu mizi bakamubwira bati “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera” cyangwa bati “ Wikwica Gitera ahubwo ica ikibimutera.”



















TANGA IGITEKEREZO