00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’ijambo "Amaburakindi"

Yanditswe na

Aisha Rutayisire Bonaventure

Kuya 21 April 2013 saa 12:28
Yasuwe :

Uyumugani bawuca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw’amikoro make, ni bwo bavuga ngo “Ni amaburakindi ntacyo muhaye”. Wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w’i Bugesera ahagana mu mwaka wa 1400.
Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw’u Rwanda, hariho umugabo witwaga Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b’abahungu habyirukamo uwitwa Kindi, abyirukana ingeso nziza cyane, zituma abo babyirukanye bose bamukunda ndetse n’abakuru bikaba uko.
Nuko Manyurane amaze gupfa (…)

Uyumugani bawuca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw’amikoro make, ni bwo bavuga ngo “Ni amaburakindi ntacyo muhaye”. Wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w’i Bugesera ahagana mu mwaka wa 1400.

Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw’u Rwanda, hariho umugabo witwaga Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b’abahungu habyirukamo uwitwa Kindi, abyirukana ingeso nziza cyane, zituma abo babyirukanye bose bamukunda ndetse n’abakuru bikaba uko.

Nuko Manyurane amaze gupfa Kindi asigara mu ngabo za se zitwaga Abateracumu ba Nsoro. Aba umutoni cyane kandi ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe ngo yirate, akomeza gukundwa na bose kuko atateshukaga ku mico myiza yabyirukanye.

Nsoro yari afite umugore w’inkundwakazi (akunda kurusha abandi) witwa Kamatamu, uyu mugore agakunda Kindi byamushegeshe. Urukundo rumaze kumusaguka akajya yiyegereza Kindi amuguyaguya ashaka ko bashyikirana. Ariko Kindi akamwangira ati “Sinakwiteranya na Databuja kandi yarakunze data na njye akankunda, akarinda kungira umuvuguruza we, mbyemeye naba mpemutse ntagikwiye Abavuzamacumu data yansingiye.” Amaze kumushwishuriza kuva ubwo Kamatamu atangira kumurakarira kuko yamwanze, akajya amurega ibinyoma ku mugabo we ariko ntabyiteho.

Kamatamu abonye ntacyo bifata, agambana n’abaja be ati “Muzakore uko mushoboye kose mwiyegereze Kindi, maze mushake ukuntu mumunyamburira uruhu rwe rw’umunyehara rumuranga mu myitero murunzanire nzabahemba.”

Abaja batoranya inzoga nziza n’abakobwa beza barabarimbisha cyane, batumira Kindi ngo azaze bamubwire. Igihe kigeze araza asanga umuteguro ari wose n’umubavu watamye inzu yose. Agitunguka umukobwa witwaga Mukasano babanye bakiri bato baragirana inyana batobana utwondo, aramusanganira, aramusumira ati “Uraho mfura ya data?” Kindi yumvise Mukasano amuramukije atyo biramunezeza cyane nawe aramuhobera. Mukasano yinjiza Kindi mu nzu abandi bagambanyi bari bateraniyemo. Baricara baraganira, bamuzanira inzoga y’ubuki bwiza cyane bw’igiti cyitwa urusinzagwa aranywa aranezerwa. Abaja babonye ko Kindi yatashywe n’umunezero, batuma kuri Kamatamu ngo abongere izindi nzoga. Yohereza iz’intarano ku zo Nsoro anywaho.

Nuko Kindi anywaho arasinda, ntiyibuka ko yangana na nyirabuja, akomeza kwinywera ubwo buki bw’urusinzagwa, abakobwa bamwambura rwa ruhu rwe rw’umwitero, baruha umwe muri bo arushyira Kamatamu. Arukubise amaso arishima cyane, arushyira munsi y’ibyahi ku rwuririro, ati “Cyo subirayo mukomeze mumunyweshe urusinzagwa kugeza igihe Nsoro avira mu muhigo.”

Nsoro arashyira arahiguka, umuhigo utahira kwa Kamatamu, kuko ari we wari inkundwakazi. Ibirori by’umuhigo bihetuye, Nsoro ajya mu nzu asuhuza Kamatamu, ati “Ndeka nta myiririrwe yanjye Kindi wawe yandembeje! Namwihanganiye iminsi myinshi ngira ngo ntaguteranya n’umutoni wawe, none nananiwe.” Kamatamu akomeza abeshyera Kindi kuri Nsoro ati “Umva ngitangira kuba umugeni muri uru rugo, niho nawe yatangiye kunyuguga ashaka ko mumfatanya, ngumya kumwangira none yandembeje, aho bigeze niba utamundinze nyohereza iwacu, sinshaka ko umfatanya n’umugaragu wawe. Dore ikimenyetso ni uru uruhu rwe yataye aha aje kumbuza epfo na ruguru, ararutse mu bakobwa bawe aho yiriwe bamududa inzoga, amaze kurengwa aransindukana, araza yicara aha ku rwuririro, ngize ngo ndamwiyamye abadukana umwaga, uruhu araruhata.”

Uruhu Nsoro ararufata ahamagaza Kindi, atungutse ati “Akira uruhu rwawe!” Kindi arubonye akubitwa n’inkuba arumirwa. Nsoro akebuka umugaragu w’umugore we witwaga Rudabari, ati “Nyaze Kindi Abateracumu n’ibye byose ndabiguhaye.”

Byirirwa aho biravugwavugwa, bugorobye Kindi acika Nsoro yigira mu Rwanda n’abagaragu be bake. Asanga Cyirima Rugwe i Rukoma ahitwa Gaseke mu Rutobwe (ahahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama). Bamugezeho abakira neza arabahaka, bagubwa neza baguma mu Rwanda barusaziramo.

Kindi ubwo yamaze guhunga inkuru ikwira u Bugesera bwose, rubanda babyumvise banga kuyoboka Rudabari; bamwe bati “Nta wundi muntu uzaduhaka tubuze Kindi cyacu, ahubwo bazatware n’ibyo dutunze byose.” Abandi bari bakuru bati “Turanga kuyoboka Rudabari biraducikiraho, kandi tutagishoboye gukurikira Kindi mu Rwanda, ahubwo nimureke tubabare, ariko dupfe kunywa aya Rudabari y’amabura Kindi (amata y’ubuhake bwa Rudabari kuko babuze ubwa Kindi bakundaga cyane). Amata ubundi ashushanya umukiro usesuye. Abateracumu rero bayise amabura Kindi kuko umukiro wabo wagabanutse umunsi Babura Kindi ku maherere.

Nuko babuze uko bagira baremera bayoboka Rudabari, ariko mu maganya yabo ntibibagirwe kuvuga ko amata barimo ari amabura Kindi. Aribyo kuvuga ko umukiro wabo ubuzemo ikiri ngombwa, ubuzemo Kindi n’imico ye myiza.

Kuva ubwo rero uko imyaka igenda ishira, buhoro buhoro ya magambo yombi amabura (amata) na kindi ryendeye kuri Kindi, yiyungura ijambo rimwe ry’amaburakindi, rikavuga ikintu cyose cy’akamaro gacye. Gusimbuzwa icyari ngombwa babuze ukundi byagenda.
Ngiyo inkomoko y’ijambo tuvuga buri gihe “Amaburakindi”
Amaburakindi = Ibidashamaje kubera kubura uko ugira

Twifashishije igitabo cy’ibirari by’insigamigani


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages