IGIHE.com > Umuco > Amateka

Ibisobanuro by’amezi ya Kinyarwanda


Yanditswe kuya 10-06-2012 - Saa 12:35' na RUTINDUKANAMUREGO Roger Marc

Amezi ya Kinyarwanda agira ibisobanuro bijyanye n’ibihe byarangaga ikirere ndetse n’ibyarangaga umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nka bimwe byari bitunze Abanyarwanda hafi ya bose kugeza n’ubu.

Amezi ya Kinyarwanda uko ari 12 asobanura iki ?

Mutarama : Ni ukwezi abantu batinda kuryama bari mu gitaramo kuko nta mirimo baba bafite ituma bazinduka.

Gashyantare : Ni igihe cy’izuba rikaze cyane ku buryo nta bantu baba bakicara ku ntare(amabuye) kubera ubushyuhe bwinshi bukomoka kuri iryo zuba.

Werurwe : Ni ukwezi kw’imvura nyinshi, mu magambo arambuye bakwita “Werure ugwe”.

Mata : Ni ukwezi urwuri ruba rutoshye cyane, inka zikarisha zigahaga zigatubura umukamo.

Gicurasi : Ni ukwezi kw’ibicu byinshi bibyuka bibuditse hasi.

Kamena : Ukwezi kw’amasaka aba yeze cyane yabaye menshi. Kwitwa Kamena kamena amasekuru.

Nyakanga : Ukwezi kw’izuba ryinshi, inka ziba zishonje kubera kubura urwuri, bakakwita Nyakanga kanga amabuguma (inka zishaje).

Kanama : Ibintu byose biba byanamye kubera izuba ryo muri Nyakanga, bakunze kukwita Kanama kanamiye Nzeri.

Nzeri : Ni ukwezi ibihe biba bitangiye kumera neza, ibyo bahinze biba bitangiye kwera.

Ukwakira : Ni ukwezi ko kwakira imyaka ibyo bahinze biba byeze.

Ugushyingo : Nyuma yo kweza cyane no gusarura byo mu Kwakira, hahita haza ukwezi ko guhunika imyaka, kukitwa Ugushyingo gushyingura ukuboza.

Ukuboza : Imyaka iba igenda isaza kubera kubura izuba aho ihunitse, indi ikiri mu mirima kuko iba yareze ntisarurwe bikayiviramo kubora. Bakakwita rero Ukuboza kuboza imyaka.

IBITEKEREZO
ok ndabona ibi bisobanuro bitanyuze kuberako ubu ntamyaka mbona itangira kwera muri Nzeri kuburyo bayakira mu Kwakira, gusa muzadufashe muduhe ingero byadufasha ? Kandi niba ibihe Byarahindutse bazahindure buriya busobanuro bw'amezi.
Musubize8.07.2012 saa 04:40
salathiel
Muri ntwari peee muragahorane ubwo buhanga bwo gusobanurira amateka yacu, nkabanyarwanda bene kanyakanyarwand Imana ibahe ubutware bwo kumenya ibindi nibindi kugira twumve cg tunamenye amateka yacu murakoze murakaramaa.
Musubize5.07.2012 saa 22:49
RUKUNDO VICENT
Ndabashimiye cyane. Icyo nakongeraho nuko umwaka w'abanyarwanda ubundi utangirira mu kwezi kwawo kwa mbere ariko NZERI nibwo umwaka wabaga utangiye.
Musubize17.06.2012 saa 12:06
Umusambi
Yagize ubugabo bwo gushaka gutangaza ibyo azi kandi byaribikenewe na benshi. Niba haribyo mumurusha nimubitubwire namwe mumwuzuze, mutamugaye. Ibyo nibyo byubaka. Mwese turabashimye.
Musubize17.06.2012 saa 04:58
Ange Michel Murangwa
Nanjye ndemeranywa na ineza. ariko muzadushakire umuntu washyizeho ibyamezi n' igihe byatangiriye kubaho, kugirango natwe tzabibwire abana bacu
Musubize12.06.2012 saa 03:22
iyamuremye vincent
Jye umwanditsi ndamushima. Yavuze ibyo yashoboye kubona, abazi ibirenzeho nimubyuzuze cyangwa mubikosore aho kunenga gusa. Abafite ubumenyi ntimukabwihererane kandi mufite urubuga rwo kubisangiza abandi. Mubane n'Iyakare.
Musubize12.06.2012 saa 03:13
Bonanée
Ibisobanuro watanze nta Bucukumbuzi burimo nibitekerezo byawe witekereje cg wumvise mu kabari. mujye mubanza mushakashake mbere yo kwandika. Gashyantare ntago ari ighe cyizuba ryinshi, n'igihe cy'umucyo n'umususuruko, abkwise gashyantare kuko abantu ariho bajyaga gutaramira hanze (muri nature cg outdoor) ; Werurwe ntago ari igihe cy'imvura nyinshi, n'igihe imvura iba ihinda yenda kugwa ariko ntigwe nkuko yahinze, gutyo ikazagwa cyane muri mata ; urabona ko na mata wayisobanuye nabi ; mata n'igihe urwuri n'imyaka biba bishishe kubera imvura yabiguyeho, Gicurasi nta bihu biba bicuditse nko muri werurwe, Gicurasi niho imvura itangira kugenda iba nkeye ugereranyije no muri mata ; bakakwita Gicurasi kubera ko imvura iri kugenda ishira mu kirere ; Nzeri ndabona bayigusobanuriye ; ukwakira n'igihe baba batangiye gutera imbuto ; Ugushyingo n'igihe haba hari inzara ikomey kuko imbuto baba barayiteye m'ukwakira. Ukuboza kwabozaga imyaka kuko haba hagwa imvura igakurikirwa n'izuba bityo imyaka cyane cyane ibishyimbo byaboreraga hasi kubatinze gusarura. Muvandimwe, nubwo mwaba mufite aho mwandikira ariko mujye mwirinda kwandika ibyo mutacukumbuye ; ejo n'ejobundi hari abab bazabisoma bikabayobya, kandi bitinde bizaze iyo umajije kuenya ukuri ugira shame yo kuba warandikanye ubuswa.
Mushake ubundi ubusobanuro bwa nzeri ariko ukwakira ko babivugaga kuko ariko kwezi bahingagamo imbuto zose babyita UKWAKIRA kwakir'imbuto sese so,ntamyaka yabaga yeze.
Musubize11.06.2012 saa 05:26
Eziel
ukwezi kwa gatanu n'ukwa gatandatu watubeshye mukwagatanu invura iba ikigwa ari nyinshi , ukwa gatandatu nako amasaka aba atarera ahubwo batanyura imitanyu bakanika hanyuma bagasekura icyo bita inkamure ari naho ririrya zina kamena kamena amasekuru ryaturutse.
Musubize11.06.2012 saa 03:46
kaka
Muzingere mushake shake neza hari ameze mwasobanuye nabi pe. Urugero ni Nzeri ; mubihe u Rwanda rwagize muri Nzeri ntahantu haba hasarurwa ahubwo babaga batera imbuto bagasigara ntabwo kurya bafite. Akaba arinaho bavanye imvugo ngo " ndera nka Nzeri" !
Musubize10.06.2012 saa 20:32
umusomyi mwiza
ibisobanuro byanyu ni amacwende,igituma mwandika biriya ni cyo gituma mutagira ibisobanuro nyabwo, ninayo mpamvu ituma nceceka
Musubize10.06.2012 saa 15:10
kagirigiri
mujye mudushyiriraho beni ibyo kabisa turabikeneye, nkubu ngerageje kubifata ariko birananiye simbabeshya, mubishyireho kenshi turebe ko byatujyamo, ntiwavuga ngo kamena ngo nkubwire ngo ni ukwakangahe, mbega akaga. uko abenshi tuzi ni ukwacyira gusa. Murakoze, be blessed
Musubize10.06.2012 saa 13:47
owe
Nayobewe izuba ryo muri Gashyantare !!
Musubize10.06.2012 saa 13:40
Ntare
Ariko Werurwe yayisobanuye nabi. Icyo gihe imvura yabaga itaratangira kugwa neza ahubwo habaga hari ibicu bigaragaza imvura ariko ntigwe cyangwa hakagwa nke noneho bakavuga ngo "werure ugwe".
Musubize10.06.2012 saa 09:52
bienvenue
Ariko Werurwe yayisobanuye nabi. Icyo gihe imvura yabaga itaratangira kugwa neza ahubwo habaga hari ibicu bigaragaza imvura ariko ntigwe cyangwa hakagwa nke noneho bakavuga ngo "werure ugwe".
Musubize10.06.2012 saa 09:52
bienvenue
EEh ariko ntimubanza mugatekereza ku byo mugiye kwandika ? imyaka iba yeze muri nzeri ni iyihe koko !!!!
Musubize10.06.2012 saa 09:13
lambert
Yewe ibihe byarahindutse amezi ntagisobanura
Musubize10.06.2012 saa 08:54
######
Yewe ibihe byarahindutse amezi ntagisobanura
Musubize10.06.2012 saa 08:54
######
ibi ni byiza cyane bituma dukunda umuco wacu tukamenya abo turibo.
Musubize10.06.2012 saa 06:56
kalima
Iyi nyandiko ni nziza cyane, kuko ni bake basobanukiwe n'amezi ya kinyarwanda. Icyakora iyo umwanditsi agerageza agatanga ibisobanura ku buryo burambuye. Yanditse yihuta cyane. Tuvuge nk'ukwezi kwa Gicurasi : mu bisobanuro umwanditsi avuga ko izina rikomoka ku bicu biba bibuditse, bisa n'ibyegereye isi. None se iri zina Gicurasi ryaremwe rite ? Gicu -ra- si (iriya si ya nyuma ikaba ivuga "isi"). Cyangwa se ni Gicura isi ? Umwanditsi rwose yagombye gusesengura bya gihanga, aho kwandika yiruka ! Hari n'andi mezi atasobanuwe kuburyo bushimishije (Nzeri, ...)
Musubize10.06.2012 saa 06:17
ineza
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!