00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’izina “Gisozi”

Yanditswe na

NSANZABERA Jean de Dieu

Kuya 15 May 2012 saa 08:39
Yasuwe :

Abantu benshi bakunze kwibaza inkomoko y’amazina yitwa imisozi iyi n’iyi cyangwa ahantu aha n’aha, bikababera urujijo, twabakoreye ubushakashatsi bw’igihe kirekire bw’inkomoko y’ayo mazina yitwa ahantu aha n’aha. Izina tugiye guheraho n’inkomoko yaryo ni iryitwa umusozi wa “Gisozi“.
Kuva u Rwanda rwatangira kubaho n’impugu zarwo, hariho agace kitwaga “Ntora “kabarizwaga mu Ngoma y’u Bwanacyambwe. Nyuma y’aho Umwami Kigeli I Mukobanya umuhungu wa Cyilima I Rugwe agabye igitero (…)

Abantu benshi bakunze kwibaza inkomoko y’amazina yitwa imisozi iyi n’iyi cyangwa ahantu aha n’aha, bikababera urujijo, twabakoreye ubushakashatsi bw’igihe kirekire bw’inkomoko y’ayo mazina yitwa ahantu aha n’aha. Izina tugiye guheraho n’inkomoko yaryo ni iryitwa umusozi wa “Gisozi“.

Kuva u Rwanda rwatangira kubaho n’impugu zarwo, hariho agace kitwaga “Ntora “kabarizwaga mu Ngoma y’u Bwanacyambwe. Nyuma y’aho Umwami Kigeli I Mukobanya umuhungu wa Cyilima I Rugwe agabye igitero cyibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe, ahasaga mu w’1378, kikigarurira Ingoma y’aho, ako gace kari kagize iyo Ngoma, nako kegukiye burundu ingoma y’u Rwanda yari ifite umurwa mukuru wayo i Gasabo. Gakomeza kwitwa “Ntora” yo mu Bwanacyambwe bwa Kigali, hakomeza kwitwa gutyo kugeza ku Ngoma y’Umwami Yuhi III Mazimpaka, wategetse ahasaga mu w’1642 kugeza mu w’1675, aho yasimbuwe n’umuhungu we Rujugira wafashe izina ry’Ubwami rya Cyilima II, Cyilima II Rujugira amaze kwima ingoma ya se Yuhi III Mazimpaka,ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda.Icyo gihe yifashishije Rubanda ,yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi , atsinda i Gisaka n’u Bugesera.

Muri cyo Kibariro,ndavuga ku Ngoma ya Cyilima II Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1700, Intambara irarema , urugamba rurakomera .Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe, agwa i Ntora(hariya hubatse isoko ry’imbaho ku Gisozi. Kubera ko Rujugira yatangiye kuri uwo musozi wa Ntora, byatumye awuvuma awita Gisozi, byo kuvuga “Igisozi kibi cyaguyeho Umwami”. Arongera asubyamo awuvuma agira ati “Gisozi, amata make, amagambo menshi “. Iyo mvugo yo kuhita Gisozi irahama na bugingo n’ubu, kuhabona amata byabaye ingume, kuko n’ukubise impyisi inkoni, yorora ingurube!.

Nubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga, Ingabo z’u Rwanda zararutsinze.Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongo.Kuko Ndabarasa Umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru.Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane, byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera, muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda.

Umwami w’u Rwanda, Cyilima II Rujugira yategetse ahasaga mu w’1675 kugeza mu w’1708, yatanze akiri muto, Rubanda bwamwishimiye cyane. N’uko asimburwa n’umuhungu we Ndabarasa, wafashe izina ry’Ubwami rya Kigeli III Ndabarasa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages