Itorero Inganzo Ngari ribyina ibyino zibanda ku Muco Gakondo w’Abanyarwanda, riratangaza ko umwanya wa mbere mu Mujyi wa Kigali begukanye mu marushanwa yakorwaga mu cyumweru cya FESPAD, wabongereye imbaraga ndetse bagiye kuwubyaza umusaruro.
Ubuyobozi bw’Inganzo Ngari buvuga ko uyu mwanya begukanye ugiye kubafasha kongera imbaraga mu byo bakora kandi bagiye gukorana umurava kugira ngo bazahore ari aba mbere.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Nganzo Ngari witwa Patrick yagize ati “Twumvaga ko nta wundi munsi wo kwereka abafana bacu ndetse n’abadukunda bose ko tutabatengushye dore ko n’Imana ibidufashamo.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kutegukana Salax Awards ya 2011, hari abantu benshi bakomeje kugenda bavuga ko Inganzo Ngari zasubiye inyuma.
Kuza mu marushanwa yari yateguwe na RDB, muri gahunda ya FESPAD rero ngo Inganzo Ngari zifuzaga kwereka Abanyarwanda bose ko zishoboye.
Muri iki gihe ihangana hagati y’amatorero rigenda rirushaho gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye kubera ubwinshi bw’ahari hakiyongeraho n’agenda avuka, by’umwihariko n’itorero ry’igihugu “Urukerereza” muri iyi minsi rikaba rusigaye rwarashyizwemo ingufu nyinshi na Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Amafoto 23 ashimishije y’Itorero Inganzo Ngari



















TANGA IGITEKEREZO