00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade ya USA mu Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo gusoma

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 25 April 2013 saa 06:59
Yasuwe :

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, kuri uyu wa 25 Mata 2013, yatangije ubukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri, bikangurira abantu kugira umuco wo gusoma.
Ubukangurambaga bwiswe “Every Body reads Rwanda” buzibanda ku rubyiruko rwo mu mashuli yisumbuye, muri za kaminuza, abarimu, abanyamakuru ndetse n’amatsinda yo gusoma, abo bose bakazajya bahurira hamwe abantu benshi bagasoma, bakanasesengurira hamwe ibyo basoma.
Atangiza ubwo bukangurambaga, Ambasaderi wa USA mu (…)

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, kuri uyu wa 25 Mata 2013, yatangije ubukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri, bikangurira abantu kugira umuco wo gusoma.

Ubukangurambaga bwiswe “Every Body reads Rwanda” buzibanda ku rubyiruko rwo mu mashuli yisumbuye, muri za kaminuza, abarimu, abanyamakuru ndetse n’amatsinda yo gusoma, abo bose bakazajya bahurira hamwe abantu benshi bagasoma, bakanasesengurira hamwe ibyo basoma.

Atangiza ubwo bukangurambaga, Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Donald W. Koran, yavuze ko Ambasade yiyemeje gutanga kopi 500 z’igitabo kitwa “ The Five people you meet in heaven” , tugenekereje mu Kinyarwanda “Abantu batanu usanga mu ijuru” cyanditswe n’umwanditsi witwa Mitch Albon. Ubukangurambaga bukazarangira abasaga 500 bamaze kugisoma.

Icyo gitabo gitangirwa ubuntu, buri wese uzagifata azagisoma nyuma abagisomye bazahurira hamwe bakiganireho, bungurana ibitekerezo mu rwego rwo kugisobanukirwa neza.

Ambasaderi Koran avuga ko impamvu yatumye bahitamo icyo gitabo biterwa n’ubutumwa burimo, bwigajemo ubwo kwitanga, kubabarira n’ingufu z’urukundo.

Dr Musabe Joyce, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), yashimiye Ambasade ya USA mu Rwanda ku bw’icyo gikorwa, cyerekana ubushake bwa Ambasade mu gushyigikira umuco wo gusoma mu Rwanda.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Donald W. Koran, atangiza ubukangurambaga bwo gusoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages