Nubwo akiri muto mu myaka, umusore Gakire Dieudonne amaze kugaragaza ko afite ibitekerezo biteye imbere, dore ko amaze kwandika igitabo cyitwa “Umwana mu nzozi”, kigendeye ku bushakashatsi yakoze ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku bana.
Iki gitabo cy’amapaji 290 kigizwe ahanini n’ubuhamya bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyibanda ahanini ku mibereho yabo muri Jenoside nyir’izina, ndetse n’ingaruka zayo ku mibereho yabo. Gakire Dieudonne kandi yabashije no kwegera abagize uruhare muri Jenoside bari mu magereza, aho yashakaga by’umwihariko kugaragaza ingaruka za Jenoside ku bana babo.
Asobanura impamvu yamuteye kwandika iki gitabo, Gakire yagize ati ”Nitegereje uburyo Jenoside yagize ingaruka zikomeye ku bana, mu gihe umuvuduko w’iterambere utagabanuka ugasanga bibagoye kubona ubushobozi bwo kwigira.” Yongeyeho ko iyi ari na yo mpamvu igitabo cye yacyise “Umwana mu nzozi”.
Kugeza ubu Gakire Dieudonne ntarabona ubushobozi bwo gusohora iki gitabo ngo kijye ku isoko kubera ikibazo cy’ubushobozi. Yagize ati”Mu Rwanda haracyari ikibazo cyo guha agaciro ibikorwa by’ubwanditsi, ku buryo kubona nk’inkunga yo kujya mu icapiro biba bigoranye. ” Gusa avuga ko hari bamwe bamufashije mu bushobozi nk’Inama Nkuru y’Urubyiruko yamufashije mu guhindura igitabo, ubu kiri mu Gifaransa n’Icyongereza.
Iki gitabo iyo ugisomye usangamo ikinyarwanda cy’umwimirere ndetse n’ubushakashatsi bwimbitse dore ko uyu mwanditsi yashyizemo n’ubuhamya bw’abagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside nka Valerie Bemeriki wakoreraga RTLM. Ijambo ry’ibanze ry’iki gitabo ryanditswe n’inararibonye mu mateka, Senateri Bizimana Jean Damascene.
Gakire Dieudonne arasaba inzego zitandukanye by’umwihariko Leta ishishikariza Abanyarwanda kwandika amateka, gufasha igitabo cye kujya mu icapiro. Ati ”Iki gitabo cyanditswe n’urubyiruko kandi cyandikirwa urubyiruko; ndasaba rero inkunga z’ubushobozi kugira ngo kigere kuri benecyo.”



















TANGA IGITEKEREZO