"Kuki Umuntu aba Umukirisitu" ni inyito y’igitabo cy’Umunyarwanda Frère Kabandana Védaste, watangarije IGIHE.com ko yanditse iki gitabo nyuma yo kubona uburyo jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe ; mu iki gitabo we ubwe yibaza ibibazo byinshi byakibazwa n’undi uwo ariwe wese harimo ikigira kiti:" Kuki abakirisitu bishe abandi?".
Mu kiganiro Frère Kabandana Védaste uba mu gihugu cy’u Bubiligi yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE.com uhakorera yamutangarije ko ari Umufurere m’Umuryango w’Abafurere b’Urukundo (Les frères de la charité), ndetse uwumazemo imyaka igera kuri 30 imyaka. Kuki abakirisitu bishe abandi ?
IGIHE.com : N’iki cyabateye kwandika iki gitabo?
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tukicwa n’abo twitaga abavandimwe, tukagambanirwa n’abo dusangiye ibanga rya gikirisitu, nakomeje kwibaza nti kuki : Kuki abantu bica abandi nk’uwica inyamaswa ? Kuki abo twitaga inshuti, twasangiraga byose, twahekeraga, dusangiye kwiha Imana, dusengera hamwe tugasangira byose, batugambaniye, bakadutanga ngo batwice ? Kuki badushyirishije ku malisiti y’abatwica ngo biyoberanye nk’aho bo ari abere? Ninde wansobanurira ibyo bintu koko? Inyungu yari iyihe?
Ibi nibyo byatumye kenshi ndara ntasinziriye mbyibazaho; ntekereza imirambo yose nabonye mu mihanda, ngira nti reka mbibaze abihaye Imana, n’uko nandika igitabo cya mbere nise "la vie religieuse, une manière chrétienne d’être humain" mbaza abihaye Imana nti kuki mwarenze kubyo mwiyemeje, mugahitamo gakora aya mahano?
Bukeye nti reka mbaze umukirisitu wese (l’Eglise Catholique) icyo ubukirisitu buvuga kuri we. Niko kwandika iki gitabo nise "Pourquoi être chrétien?"
IGIHE.com : N’iki washakaga kugeraho wandika iki gitabo ?
Fr. Vedaste K. : Nashakaga kumenya, kwerekana ukuri no guhanura ngo duhinduke duhindure imitima yacu (Mc 1,15).
Ese amahano yakozwe n’abakirisitu mu Rwanda, ni ibyago byaguye kuri Kiliziya ? Bivuga ko byaba ari ubwa mbere bibaye abakirisitu bakora amahano ? Cyangwa byaba byarakozwe n’ahandi? Ibyo nibyo byanteye gushakisha no kumenya ibyabaye kuva kera muri Kiliziya gatolika, niko kubyandika (ubishaka azabisoma muri iki gitabo).
Icyo nakubwira n’uko ibi nanditse nari mbimaranye igihe mbitekerezaho, kandi nahawe imbaraga (inspiration) n’indirimbo ya Byumvuhore igira iti : « Twajya kurya bati nimusenge, twajya kuraya bati tubanze dusenge... » Nkibaza nti habaho ariya mahano Ubukirisito bwari bwagiye he ?
IGIHE.com : Mubona iki gitabo kizagira akahe kamaro abazagisoma ?
Fr. Vedaste K. : Iki gitabo gifite amapaji 503, nsanga kizafasaha benshi mu buzima bwa buri munsi no mu mibereho ya gikirisitu ndetse no muri politiki nk’uko tuyisanga muri byose
Nibarize abakirisitu ; ni gute mwansobanurira ko twari 85% babatijwe bahoraga buzuye mu nsengero buri munsi w’icyumweru, mu mibatizo, gushyingiranwa n’ibindi, ariko hakabaho jenoside mu Rwanda ? None se tubyitirire 15% batari abakirisitu ? Oya ntabwo aribyo!
Aha niho hari ikibazo gikomeye ; nibaza ko Kiliziya yakagombye kongera kureba imibanire y’Abakirisitu bayo. Bamwe mu Bihaye Imana batatiriye igihango bicisha abantu aho babashyiraga interahamwe n’abandi, ibi bituma nkomeza kwibaza nibaza ukuntu nyuma y’ibyo twakomeza kuvuga ubutumwa bwiza ?
IGIHE.com : Murakoze cyane
Fr. Vedaste K. : Namwe ndabashimiye.
Karirima A.Ngarambe Correspondant/IGIHE.com-Belgique


















TANGA IGITEKEREZO