Zimwe mu mvugo n’amagambo byigeze gukundwa mu Rwanda


Yanditswe kuya 2-05-2012 - Saa 17:44'

Hari amwe mu magambo waba warahoze wumva ariko hanyuma ugasanga atacyumvikana cyangwa se atakinavugwa ukibaza aho yaba yararengeye ukahayoberwa.

IGIHE yagerageje gushakisha amwe muri ayo magambo iyashyira hamwe kugira ngo ibafashe kongera kwiyibutsa amwe muri ayo hamwe n’uko yagendaga akoreshwa. Hano hakaba hagaragaramo amagambo 65 yaba yarigeze gukoreshwaho cyane, ariko akaba atakivugwa henshi.

Ushobora kwibaza igihe waba uherukira kumva umuntu avuga ijambo “Icyarahani” ubwo wenda ashaka kuvuga imashini ikoreshwa mu kudoda imyambaro, ukumva hashize igihe kitari gito.

Si iri rero gusa kuko mu nzego zitandukanye z’ubuzima mu Rwanda rwo hambere ariko bitari kera cyane, hari n’izindi mvugo zagiye zamamara cyane ariko zikagenda zirangira muburyo umuntu atamenye cyangwa ugasanga zisigaye zikoresha gake. Izi mvugo ntibyari ngombwako ziba ari ikinyarwanda cy’ukuri kuko hari nkizo wasangaga ari izituruka mu zindi ndimi ahubwo wenda ugasanga zivugwa mu buryo wumva budahuye neza n’indimi z’umwimerere zikomokamo.

Ijambo “le tariki” basomaga lotariki aka kakaba ari akajambo kakoreshwaga kenshi bashaka kuvuga amatariki ntikakibaho ariko n’ubundi wenda koko ugasanga byari bikwiye ko gakurwaho mu mvugo nyarwanda.

Izindi ngero ni nka “murare aharyana ahataryana harare umwanzi !” ijambo wasangaga akenshi rikoreshwa mu gusezeranaho mu ijoro.
“bwakeye" byaba indamukanyo cyangwa kuvuga ko izuba ryarashe.

Muribuka za “kazaroho”, ubwo zabaga ari utubari tw’inzagwa ahenshi turimo umuziki mwinshi wabaga uva muri “za Bande cassette double micro” cyangwa iradiyo ivugira mu kibindi ubundi abantu bamara gushira inyota bakibyinira cyane.

“Amataratara, amadarubindi” : Bashaka kuvuga indorerwamo z’amaso cyangwa “Lunette” mu rurimi rw’igifaransa.

“Takataka” : Ni ubucuruzi bw’ubuconsho bwakorerwaga muri za gare bategeramo amamodoka cyangwa mu masoko ariko ahanini umucuruzi wese atwikiriza ibicuruzwa bye umutaka.

“Ubuconsho” : Ibicuruzwa byinshi bivanze bidahuje amoko ariko biciriritse.

“Ikomoni” : ingurube.

“Utubuye two kwica amaga” : Amabuye bakubisha ku birenge boga, kugira ngo bacye, bacyire imyate n’amaga. Hacye cyane mu byaro aracyakoreshwa.

“Impyisi yarongoye !” : Imvura igwa izuba riva.

“Mpagaze bwuma, mfuze bukwasi” : kuba wumva umeze neza udafite ikibazo.

“Igicugutu (igitogotogo)” : ikinyabiziga gikozwe mu biti kitakiboneka henshi uretse muruhengeri.

“Amangazine” : Iduka.

“Mangaze (Magasin)” : Ibicuruzwa bitari caguwa byaguzwe ari bishyashya mu iduka.

“Gupfira ifiyeri” : kwihangana nyugaragaze ikibazo ufite utinya kugawa.

“Mbatanze umushi” : Gutanga abandi kubona ikintu.

“Umudiho/kuwuceka” : Kubyina cyane uryohewe.

“Kujya muri boom” : Ubu byiswe kujya muri fête, ikirori, party n’ibindi.

“Ububingwa” : Kuba intyoza cyangwa umunyabwenge ahantu hake ushobora kuryumva kuri ubu ni mu ijambo “ikoranabubingwa” bashaka kuvuga ikoranabuhanga.

“Umukoboyi” : Umubingwa umujama kuri ubu.

“Indara” : Ikirara.

“Nyirakamurari” : Urusenda rwabaga ari udusenda tw’ubwoko buto cyane ariko bukora cye twaribwga mu byaro cyane mu mijyi ho baburyaga ari ifu.

“Pilipili-mbuzi” : Urusenda runini rw’umuhondo rukiboneka henshi mu masoko.

“Urunyogwe” : Amashaza atumye kandi adakomeye yakundaga gutekanwa n’igitoki.

“Umuramburo” : (w’urupapuro).

“Kwikuruza” : Kwihanaguza hasi mu byatsi kubikuta by’ubwiherero n’ukundi kwihanagura kwinshi kutari gufututse. Kera benshi isuku yarabagoraga kwikuruza bikaba nk’umuco, ariko uteri mwiza.

“Kwihagarika” : N’ubu gake riracyakoreshwa, ni ukunyara.

“Kugenda nka nyomberi” : Kugenda ugahera.

“Gukwepa” : Guhunga cyangwa kwihisha.

“Umunyoni” : Umujura.

Nko kuri ubu ni gacye wakumva umuntu agira ati ; “Enda hano Kajyungu ( ‘Kajyunguri’ ni akazina bakundaga kwita abana b’igara rito hambere), fata iriya mbegeti (indobo) nini ushyiremo ka gafu k’amasaka ushake na ka gapira/ agapipiri (akabido) ka 7 ushyire ya nzoga y’umwikamire (inzoga y’ibitoki itarimo amazi) unshyirire Nyokorome Uncle/oncle) uti" mbifurije noheli nziza n’umwaka mushya muhire "Muzawurye Ntuzabarye !!”

“Teyatere” : Ikinamico yo kuri radio.

“Giswi” : Byeri ya primus.

“Bazooka” : Shikareti.

“Mushikacye” : Burusheti(brochette).

“Isitimu” : Itoroshi(torch).

“Amakote” : Sambusa.

“Injanga” : Indagara.

“Kwidumbaguza/kwidumba” : Kujya koga mubizenga imigezi n’imigende. Byakundaga gukorwa n’abana bagiye kuragira, n’ubungubu hakeya biracyabaho.

"Amajyari"/amavunja/imvuja/amajyanjyari.

“Abaforodeli” : Abacururizaga mu mihanda mu Mujyi wa Kigali bataratangira kubuzwa iyo mikorere. Akenshi bacuruza ibikinisho by’abana, imitako ibisokozo, amalunette yijimye cyangwa y’izuba, n’utundi ducogocogo.

“Amajyambere” : Ubu imvugo yabaye iterambere.

“Mobayilo (mobile)” : Uku niko telefoni zigendanwa zakundaga kwitwa zikiza muri za 1998.

“Gongaho mwana, teraho, Cegera” : Amacensi , yo n’ubu agikoreshwa aho ari ugukubitanaho ibipfunsi murwego rwo gusuhuzanya.

“Zirye/Zikonke” : Ni ubundi buryo bwo gusuhuzanya bwigeze kwamamara.

“Ikizungerezi” : Umukobwa w’ubwiza budasanzwe.

“Inzego” : Umukobwa, akenshi byakoreshwaga ku bakobwa beza b’abanyamujyi, ni irya vuba aha.

“Icyana” : Umukobwa ariko ukundana na runaka kuri ubu bavuga umwana.

“Gusharama/kwâka ndetse no kuba kumicyo” : Gusa neza kwambara neza ukaberwa.

“Kujya hoolo/swingi/free” : Kumva uguwe neza wishimye ahanini ubukesha inzoga cyangwa n’ibindi abenshi bakwita ibiyobyabwenge.

“Kubaza ngo “agaki ?” : Gutangara.

“Urufito” : Amafaranga menshi.

“Publi-phone international” : Telefoni rusange zari iza rwandatel ntizikiboneka cyane.

“Gushona” : Kubona gutera imboni.

“Ku buzima bwacu !!!mugakomanya ibirahuri birimo inzoga !” : murabyibuka cyane mu makwe.

“Amweretse igihandure !” : Kwiruka ugasiga umuntu cyane iyi mvugo nayo ntikoreshwa cyane.

“Arabarya !” : Kurusha abantu cyane muri byinshi cyangwa byose.

“Icyana ninde ukurya ?” : Iri jambo washoboraga kuryumva cyane nka Jenoside ikirangira aho ubwo babaga bashaka kubaza ngo umuntu yuzura nade cyangwa akundana nande kuburyo banaryamana.

“IFANKI/ funk” : Imbyino yamamaye muri za 1991-93 yabaga imeze nka rap/Hip hop ariko yihuta cyane.

“Umumbunda” : Umwe ni kwa kundi tubona bategaga ibitambaro mu mutwe ariko ukabona bisongoje mu mafoto y’abakera turabibona cyane muri za 70. n´umumbunda bashyira ku mbabura bayifatisha . Ibi byose iyo urebye ubona bifite iforomo imwe.

Hari n’imvugo zitagikoreshwa cyane kuko zimwe zaciwe cyangwa zimeze nk’aho zaciwe, harimo nk’"impumyi, ikimuga, ikiragi”, n’andi kubwo guha agaciro batahabwaga ababa baravukanye cyangwa babana n’ubumuga kuri ubu.

Karere, umupira wakinwe na benshi hambere
Nyonganyonga yakoreshwaga na ba kimyozi
Agatsinsino kamazwe n'amavunja, asa n'aho yacitse burundu
Kwidumbaguza cyangwa kwidumba

Menshi muri aya magambo tukaba twayiyibukije twifashishije urubuga rwa facebook http://www.facebook.com/groups/122934761067074/

IBITEKEREZO
MU RUNYARWNDA (URURIMI) NTIBAVUGA "AMAKWE" BAVUGA UBUKWE N'IYO BWABA BWINSHI. AMATA KU RUHIMBI NTAKABURE IWANYU
Musubize1er.01.2013 saa 03:45
BONY
Mimi Nice, wavuze imfunguzo wibagirwa impapuro zuzuye imifuko yombi y'inyuma kugira ngo amabuno abe manini
Musubize27.12.2012 saa 08:10
kanakintama
Munyibukije IGISYO (umukobwa mwiza), modeles za SAKANYONSA, GUDIRE, DEKORUTE, TARARA,AMADINDA, urukweto rwa CRAYON, ba MILITA na ba MILITANTE,...
Musubize27.12.2012 saa 02:29
maman
hahahaha, mwibagiwe guterura akabati ; kurya umushusho.
Musubize20.12.2012 saa 12:43
jojo
Kumukunzi wanjye nkunda cyane nifuriza amahoro Nyirarukundo, Uraho namahoro ? Rambura amaboko duhoberaneeee ! duhuze imisaya imisambi ihige maze duhuze inkokora inkoko zibike. Ikinteye kukwandikira rero nagirango nkubwireko ntakigoheka kuko urwo ngukunda ari kimeza, iroro ryuzuye amaso, amaraso agiye guhagarara, keretse nkurabutsweho cyangwa se nibura nkakubona. Nagirango rero nkubwire niba unkunda nkuko ngukunda, rwose ejo kugicamunsi ,inka zahuka nzaba ndi mugiharabuge, haruguru yo kwa Rufonsi wo mubanyanga, nambaye saviko yumukara, numupira wa Nigeria w'umuhondo, nazankweto za benq zumuhondo nka kwakundi nambara ngiye gucuruza gikukuru. ubu nibwo nkiva kwiyogoshesha rokoke yagatebe yayindi ujya umbwira ko nabarashe. (urumva nzaba ntemeje ?) Tuzicara dukube amabero tumeneho abiri,nguterere uduparu maze dupange uko tuzajyana mumisa ya gatatu kucyumweru,Yosefina wo kwa kirimenti azaba yahawe... padiri rudoviko niwe uzasoma misa. sha nukuri niduhindukira nzakugurira mushikaki na milinda muri bikonje yo kwa yakobo kuri kaburimbo. Ararekwa ntashira reka nsubize mukamuga ayo nzakuganiriza duhuye, nanjye ubu ngiye guhomesha ya mutana ntuzi se ko pine balo narayiteje ? nsize na Rudomoro yokeje runonko nijye uri bucyure Inyana ziri mugisanze. Mukunzi wanjye nahubutaha kandi unsubize vuba. Ugukunda kandi aguhoza kumutima Rukara Fabusitini
Musubize2.08.2012 saa 08:52
bigup
NTIMUKAVANGIRE URURIMI RW'IKINYARWANDA NGO MUSHYIREMO AMAGAMBO MWAKOYOYE AHO MUBONYE HOSE : NGO UMUJYAMA, ARASHARAMYE, NDAGASWI, GONGAHO, N'IBINDI. OYA RWOSE BIKWIYE KWAMAGANIRWA KURE. IKINDI KANDI KIRIYA KIRENGE CYUZUYE AMAVUNJA CYAHOZEHO ARIKO NTIGIKWIYE KONGERA. ABABYEYI MUKOMEZE MUKAZE ISUKU MU BANA BANYU.
Musubize23.07.2012 saa 08:03
KUBIVUGAHO
munyibukije kera tukiga kuri primaire ya muhima wasangaga abanyeshuri BIKURUJE kunguni za toilette (WC)
Musubize4.05.2012 saa 04:11
stuation
hariryo mwibagiye,iyo umusore yajyaga gusura inkumi yambaye imbati hamwe n'ishati ya visikoze ubundi yambariye mu mutima ubundi agashyira ku ipantalo ibifunguzo byinshi cyane.
Musubize4.05.2012 saa 01:29
mimi nice
Uyu mwanditsi yagize iki gitekerezo muhaye yose kuri yose. Natwe mu myaka mike ishize umunyeshuri mushya yabaga acyinjira muri secondaire twamwitaga ''Impyisi'' hariya mu makambi y'impunzi z'abarundi muri Tanzaniya, sinzi niba n'aho mugihugu ryarakoreshwaga.
Musubize4.05.2012 saa 00:31
arsenal1
Nostalgie we !! ko utavuze gukina iby'abana se ? njye iyo twabikinaga nagombaga kuba papa kugirango twikorere ibishitani,..... iminsi ihita vuba koko !!
Musubize3.05.2012 saa 14:28
kzi
abize ahitwa INZIGE(BICUMBI) umukobwa mubi twamwitaga IGISHANGA ! naho kubura iby kurya twabyitaga GUHOBERA ! umunyeshuri mushyashya tukamwita UMURURU ! kumucyamura ngo amenyere tukabyita KUNNYUZURA !
Musubize3.05.2012 saa 13:19
Kabaka
mwibagiwe kujya ku gipimo : bashaka kuvuga kujya gufata za polici ,amata yifu no kwiga gutekeraabana bigakorerwa ku du centre.
Musubize3.05.2012 saa 10:27
fghf
Mwirengajije uko twahuzanya tudikandamijwe na MRND " Komera Milita !"
Musubize3.05.2012 saa 09:22
Krass
yeewe yewe milita ! biransekeje pe
19.12.2012 saa 02:59
abubu
mushobora kuba mwihenze amwe muri ayamagambo aracyakoreshwa huko muzagere mucyaro no mubigo byamashuri muzasanga ayomagambo ariho gusa hariayomwavuze ata gikoreshwa yahinduye imvugo . urugero urunyogwe ni ijambo ryikinyarwanda cyu mwimere ariko byagera ikigali bati amashaza mabisi gusa muri abahanga cyane kuko ijambo icyana ryarabiciye biracika muriza 93 kugeza 94 nyuma ya genocide hogato . gusa nibutse nuko batsindaga urumogi bagira bati ako kumugongo w ingona .
Musubize3.05.2012 saa 08:33
jp
hahhaahaahaaahhhahhaah,wowe ntabwo uzi umutsapu (umustar w'ikigihe) sha yabaga yambaye imbati hamwe n'ishati ya visikoze ubundi yambariye mu mutima pocket ntawaruyizi ubundi akakunyuraho yihengetse ati "zikonke mwana cg zirye mwana"babaga bafite afro (umusatsi mwinshi).
Musubize3.05.2012 saa 06:49
mwiza
hari icyo mwibagiwe:ndagaswi, ndagaca nayandi menshi.
Musubize3.05.2012 saa 05:40
pas
avuze ya formule mu kwandikira umukunzi, nanjye mpita nibuka iyariho muri ibyo bihe yo kurangiza ibaruwa yavugaga ngo "ngukunda nkuko ifi uko ikunda amazi"icyo gihe umukunzi yitwaga "ubwatsi"
Musubize3.05.2012 saa 05:39
charles
abize cg bakaba mu majyaruguru harijambo " KUJYA MU KAMODOKA" kujya muri boite mwibagiwe ahubwo no GUFUNGA INGUNI(gutereta) ,GUCURA INKOTA (ijambo ryakoreshwaga nabanyeshuri cyane) inkweto za TIGANA(ninkweto za plastic zari zimeze nka soccer boot(godiyo)) GUTERA TIRIYARI (byari gutwara moto ipine yimbere iri hejuru)
Musubize3.05.2012 saa 04:30
stuation
Irindijambo bitaga gutongoza nigeze kujya gutongoza cyera ngeze munsi yurugo ntera akavugirizo ndimunsi yurugo kuko ariko narinavuganye n'umukobwa basaza be barambona hari mukabwibwi njye ntababonye banteza bobi ndavuga imbwa nyabangira ingata aho harimo amagambo ya zamani.
Musubize3.05.2012 saa 04:18
gragra
None kutavuze makangu indaya zakera cg gutera gatarina
Musubize3.05.2012 saa 04:07
gragra
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!