00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco “JAMAFEST” ryageze ku ntego -MINISPOC

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 18 February 2013 saa 04:17
Yasuwe :

Nyuma y’icyumweru iserukiramuco ryahuzaga ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ribera mu Rwanda, yasorejwe kuri Petit Stade i Remera, Minisiteri y’umuco yagize uruhare mu kuritegura yishimira ko ryageze ku ntego yaryo.
Ibirori byo kurisoza byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 201 3 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, byari birimo abahanzi benshi basusurukije abantu bari bitabiriye igikorwa cyo kurisoza; abahanzi barimo Shushu, Masamba, Samputu, Liza Kamikazi, ndetse (…)

Nyuma y’icyumweru iserukiramuco ryahuzaga ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ribera mu Rwanda, yasorejwe kuri Petit Stade i Remera, Minisiteri y’umuco yagize uruhare mu kuritegura yishimira ko ryageze ku ntego yaryo.

Ibirori byo kurisoza byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 201 3 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, byari birimo abahanzi benshi basusurukije abantu bari bitabiriye igikorwa cyo kurisoza; abahanzi barimo Shushu, Masamba, Samputu, Liza Kamikazi, ndetse n’ abandi bahanzi baturutse muri Afrika y’Ibirasirazuba.

Umuhanzi Shushu aririmba imbonankubone

Makuza Laurent, ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo(MINISPOC), wari uhagarariye komite yariteguye ati “ibirori byabaye nk’uko byari byateguwe kandi habayeho ubufatanye bukomeye hagati yabaryitabiriye bose.”

Muri iryo murikagurisha hanerekaniwemo ubukorikori butandukanye, imyambaro, ibikorwa by’ ubuvanganzo, ibiribwa n’ibinyobwa byo muri Afrika y’ ibirasirazuba.

Abaturutse i Burundi berekana umuco wabo

Anbanyamahanga baryitabiriye bagaragaje baeyishimiye, Lucy Maina, umucuruzi w’ Umunyakenya aganira na New Times yagize ati “Iri serukiramuco ryari umugisha, nabashije guhura n’ abantu benshi kandi baturuka ahantu hatandukanye, ubucurizi bwanjye bwarahamenyekaniye.”

JAMAFEST izajya iba buri myaka ibiri, ibere muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages