Minisiteri y’Umuco na Siporo irimo gutegura iserukiramuco rizahuza abahanzi batandukanye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) JAMAFEST rizatangira ku tariki 11 Gashyantare 2013, itangaza ko rizagaragaramo udushya twinshi tuzasiga Abanyarwanda babonye itandukaniro n’andi yabereye mu Rwanda.
Makuza Lauren, umuyobozi w’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, ifite, yatangarije IGIHE ko ibizakorwa byose bizaba bishingiye ku muco n’ubugeni, herekanwa umuziki ukoresha ibikoresho gakondo, hanakinwa n’imikino gakondo.
By’umwihariko ariko ngo hazagaragaramo bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, imurikamuco rikorewe mu muhanda (street carnival), aho abantu bazaba bagenda berekana imico itandukanye y’ibihugu bakomotsemo ku muhanda.
Makuza avuga ko JAMAFEST izitabirwa n’abantu bari hagati ya 400 na 500, barimo 78 bazaturuka mu Burundi, 180 bazaturuka Uganda, 50 bazaturuka muri Tanzania, Kenya yo ntiratangaza abo izazana. by’ubwihariko ariko aba bazaturuka muri ibi bihugu bakaba bazajya baza basanga abene gihugu babo baba hano mu Rwanda.
Iserukiramuco “JAMAFEST” rizatangira ku wa 11 Gashyantare rigeze 17 Gashyantare 2013, u Rwanda rwatoranyijwe kuritegura ku nshuro yayo ya mbere rigiye kuba. Iri serukiramuco ryemejwe n’inama y’abaminisitiri bashinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu 2011.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Inteko y’ururimi n’Umuco irasaba kutavangira Ikinyarwanda
17.03.2013 |
|
Dore icyo FESPAD isigiye Itorero Inganzo Ngari
7.03.2013 |
|
Abakaraza b’i Burundi, muri FESPAD ngo bafunguye amaso
2.03.2013 |
|
Abakongomani bizeye gutahukana umwanya wa mbere muri Fespad
24.02.2013 |
|
Iserukiramuco “JAMAFEST” ryageze ku ntego -MINISPOC
18.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |