IGIHE.com > Umuco > Umurage

Ababuraga aho bigira ibyaranze umuco nyarwanda baba bagiye gusubizwa


Yanditswe kuya 24-01-2013 - Saa 08:15' na Vénuste Kamanzi

N’ubwo bamwe mu basuraga u Rwanda bagaragazaga ko nta buryo babona bwo gukora ubushakashatsi cyangwa kwiga ku biranga umuco nyarwanda, ubu ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB kiri mu mushinga wo kubaka imidugudu y’umuco ; mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda kubona aho bajya bakareba inkera n’ibindi biranga umuco w’Abanyarwanda ariko by’umwihariko n’abashaka kubyiga bakigishwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Rwigamba Rica ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yatubwiye ko RDB yamaze kubona ubutaka buhagije i Rebero mu Mujyi wa Kigali ; igishushanyo mbonera n’inyigo igaragaza ibiteganyijwe kuhakorerwa na byo bikaba bihari.

Rwigamba yadutangarije ko nk’uko inyigo zibigaragaza hakenewe nibura miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo hubakwe ibikorwa bitandukanye nk’inzu zicuruza ibihangano n’ibindi bijyanye n’umuco nyarwanda ; ahajya habera inkera z’ababyinnyi n’abaririmbyi n’ibindi.

Agaragaza uzatanga amafaranga azifashishwa muri ibi bikorwa, Rwigamba yagize ati “Turimo gushaka abashoramari kugira ngo babashe gufatanya na Leta, na cyane ko ubutaka buhari n’inyigo zakozwe kandi tuzi ko ari ibintu bikenewe cyane kandi hari benshi babyifuza.”

Hari amakuru avuga ko no mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo hashobora kuzubakwa umudugudu w’umuco nk’ahantu hafatwa nk’igicumbi cy’umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Mu gihe wasangaga akenshi abakerarugendo n’abandi basura u Rwanda bavuga ko nta hantu babona mu Rwanda bakwigira cyangwa bagakorera ubushakashatsi ku muco nyarwanda, iyi gahunda niramuka ishyizwe mu bikorwa izaba ari intambwe ikomeye mu gusubiza iki kibazo.

IBITEKEREZO
Muhanzi we, ntibazaguheze ndabona wabihanangirije ubahamiriza ko uriho.Komeza inganzo bazaze bafite uwo barangamiye.
Musubize1er.02.2013 saa 05:36
Habumunsi
Icyo gitekerezo cyainze gushyirwa mu bikorwa cyari gikwiye kwifutishwa ndetse no mu murwa mukuru hakoboneka aho gutaramira naho gusohokera huzuje ibiranga umuco nyarwanda kandi ahantu haba bari ibikorwa abanyarwanda bibonamo ndetse bishimira. N'imukora icyo gikorwa n'amadevise aza ntakabuza...
Musubize29.01.2013 saa 20:36
joe
Yego ko ! Ibintu byose bizashyirwa i Kigali !!!!!!!
Musubize26.01.2013 saa 12:24
Naragenzendabona
IGITEKEREZO CYIZA , ARIKOSE KUKI IBIKORWA BYOSE BY'ISHORAMARI BIKORERWA CYANGWA BIZAKORERWA I KIGALI, SINZI NIBA MUBONA KO BITAZAGIRA INGARUKA KU IYINDI IMIJYI YO MU RWANDA ITAZAKURA HABE NAGATO, (NYANZA, HUYE, RWAMAGANA....) ABA DEPITE NIBO BASHOBORA KUTUBARIZA KUKO NTAHO IMIJYI YACU IZABA IRI MURI 2020, NI IKIBAZO BIRENGAGIZA
Musubize24.01.2013 saa 03:38
NZAYINA
Iki gitekerezo ni kiza Rwose, gusa ntabwo ari byiza ko ibinyu byose biba mumurwa mukuru, singombwa ko uwo mudugudu nayo mazu ajya kwirebero, kuki atajya nkinyanza cg ahandi hazwi mumateka yigihugu mubyerekeranye n'umuco, bigatuma naho hatera imbere. Igihugu cyacu ni gito cyane kuburyo abo ba mukerarugendo bitabarushya kuhagera, kandi nubundi nkeka nta mukerarugendo uba ushaka gusura umugi mukuru. Plz, sibyiza gushyira ibintu byose mumurwa mukuru.
Musubize24.01.2013 saa 03:35
Kaka
iki gitekerezo ni inyamibwa rwose ! bene inganzo n'imihigo ishingiye kumuco utari ico rero nimuze duhuze urusobe rw'inkera dutarame ab'ishyanga baze tubatize inshyimbo aho kugirango twicumbe iz'ahandi ! mugire amahoro abantu batekereza guhamya inkingi ikomeye y'umuco ndabashimiye.Tuzatarama bitinde twambare inkindi maze dushananishe dushagarwe ntashozi maze urwanda rukomeze rube ku isonga mumisango ituma dusabana !
Musubize24.01.2013 saa 01:35
muhanzi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!