00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese ubupfura uko bwahoze mu muco niko bukiri?

Yanditswe na

Roger Marc Rutindukanamurego

Kuya 18 May 2012 saa 10:10
Yasuwe :

Zimwe mu nkingi z’umuco wacu wa Kinyarwanda, harimo n’ubupfura. Ubwo bupfura bukaba bwaragaragariraga mu mvugo no mu ngiro y’umuntu bigatuma ababimubonyeho bamwishimira bakanamufataho urugero rwiza bagombye gukurikiza.
Bimwe mu byarangaga imfura kera ni ibi bikurikira:
Imfura niyo musangira ntigucure,
Mwajya inama ntikuvemo,
Waterwa ikakuburira,
Wapfa ikakurerera,
Kuba ukize ntusuzugure ukennye,
Wasonza ntiwibe.
Kubera agaciro ubupfura bwahabwaga nubu bugihabwa mu muco wacu (…)

Zimwe mu nkingi z’umuco wacu wa Kinyarwanda, harimo n’ubupfura. Ubwo bupfura bukaba bwaragaragariraga mu mvugo no mu ngiro y’umuntu bigatuma ababimubonyeho bamwishimira bakanamufataho urugero rwiza bagombye gukurikiza.

Bimwe mu byarangaga imfura kera ni ibi bikurikira:

Imfura niyo musangira ntigucure,

Mwajya inama ntikuvemo,

Waterwa ikakuburira,

Wapfa ikakurerera,

Kuba ukize ntusuzugure ukennye,

Wasonza ntiwibe.

Kubera agaciro ubupfura bwahabwaga nubu bugihabwa mu muco wacu wa Kinyarwanda;abanyarwanda bahimbye imigani y’imigenurano ifatiye ku bupfura ndetse no ku mfura kugirango ibere isomo bamwe batari bujuje ibiranga imfura cyangwa se abifuzaga kugana mu bupfura.

Iyo migani ni iyi ikurikira:

Aho imfura zisezeraniye niho zihurira,ihatanze indi ikahanambira,

Imfura igwa mu mfuruka,

Imfura inena ishonje,

Imfura inyuze aha ni iyariye,

Imfura n’imvura birahwana,

Imfura isenya iseka,

Imfura ishinjagira ishira,

Imfura mbi ntiyanga umugayo,

Imfura na se barangana,

Imfura nziza iseka nkase,

Imfura ntihunga irayembayemba,

Imfura nziza niyo mutaraganira,

Imfura y’umugore nisubiye mu bye,

Nta wushima imfura batarasangira ikiraro,

Ubupfurabuba mu nda,

Ubupfura bwakennye, butekesha muri kambere,

Ubwiza bwica ubupfura.

Mu gusigasira umuco wacu wa Kinyarwanda;dufatanye tunasigasire zimwe mu nkingi ziwugize,bikazadufasha guhindura amateka yo guta umuco w’ubupfura yaranze iki gihugu. Muragahorana amata mu matama yombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .