00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umuco ntiwasigaye inyuma

Yanditswe na

Jean Baptiste Micomyiza

Kuya 29 January 2013 saa 08:47
Yasuwe :

U Bushinwa nk’igihugu gifite gahunda zitandukanye gifitemo umubano n’u Rwanda, gisanga n’umuco utasigara inyuma. Ibi ni ibyatangajwe n’umujyanama wa ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda Chen Dong, ubwo abagize itorero rikorera mu Bushinwa ryitwa Henan Art Troup bamurikaga umuco w’Abashinwa muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ku wa 29 Mutarama 2013.
Muri iri murika hari imikino itandukanye irimo igororangingo, imyitozo yo kwirwanaho, indirimbo n’imbyino, imyambarire, ikinamico ku kuntu umugeni (…)

U Bushinwa nk’igihugu gifite gahunda zitandukanye gifitemo umubano n’u Rwanda, gisanga n’umuco utasigara inyuma. Ibi ni ibyatangajwe n’umujyanama wa ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda Chen Dong, ubwo abagize itorero rikorera mu Bushinwa ryitwa Henan Art Troup bamurikaga umuco w’Abashinwa muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ku wa 29 Mutarama 2013.

Muri iri murika hari imikino itandukanye irimo igororangingo, imyitozo yo kwirwanaho, indirimbo n’imbyino, imyambarire, ikinamico ku kuntu umugeni yiyitaho agiye gukora ubukwe n’ibindi.

Dong avuga ko Abashinwa bafata umuco wabo nk’ikintu gifite agaciro kanini, bityo u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti y’u Bushinwa umubano w’ibihugu byombi ukaba utabura no kujya muri gahunda z’umuco.

Umubano wa kaminuza nkuru y’u Rwanda n’u Bushinwa ugenda utera imbere nk’uko umuyobozi wungirije wa kaminuza nkuru y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’imari Dr. Ndushabandi Desire abivuga. Dr. Ndushabandi atanga ingero nko ku mpano z’imfashanyigisho u Bushinwa buherutse guha kaminuza, n’uruzinduko Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yagiriye muri iyi kaminuza.

Mu rwego rwo gusangira umuco, itorero Indangamuco rya kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse n’itorero ry’abagore bavuza ingoma ryitwa “Ingoma nshya” bagize ibyo bereka Abashinwa mu bigize umuco nyarwanda.

Amafoto ajyanye n’ubutwererane bushingiye ku muco hagati ya Kaminuza n’u Bushinwa

Abashinwa berekana iby'umuco wabo
Gukora imyitozo yo kumenya kwirwanaho biri mu muco w'Abashinwa
Intore z'itorero Indangamuco zihamiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages