Bimwe mu bintu byahabwaga agaciro mu muco wacu wa Kinyarwanda, harimo n’ingoma kuko niyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ikaba yarasimbuwe muri ibi bihe turimo n’ibendera. Ako gaciro rero ingoma yahabwaga kagaragazwaga n’amagambo yakoreshwaga by’umwihariko ku ngoma.
Ayo magambo rero akaba ari aya akurikira:
Gutangira kuvuga -Gusuka
Kurangiza kuvuga - Gutunga
Kugurwa - Gukoshwa
Kumanikwa - Kujishwa
Gushyushywa - Koswa
Gufashwa hasi - Kururutswa
Kubazwa - Kuramvurwa
Gushyirwaho impu -Kuremwa
Kwikorerwa - Kuremererwa
Gusoza - Gutaha
Gutoboka - Kubyara
Gufatwa - Gusegurwa
Gusaduka - Kurara
Kumeneka -Kuribora
Nubwo rero ako gaciro ingoma yahabwaga n’abakera kubera ko yari ikimenyetso cy’ubutegetsi ikaba yarasimbuwe n’ibendera nyuma y’ingoma ya nyayo agendanye n’ingoma,kuko ingoma ubwazo turacyazikoresha mu bitaramo bya buri gihe. Dukomeze dufatanye rero gusigasira umuco wacu kuko agahugu kibagiwe umuco gasibangana ntigasige uburari.


















TANGA IGITEKEREZO