I.1. Izina na nyiraryo
Kuki umwana avuka bakamwita izina? Izina rihuriyehe na nyiraryo?Izina ry’umuntu niryo rimutandukanya n’abandi,niryo rimuha umwanya mu muryango,bakamuhamagara bakamuvuga.Niryo rigira umuntu uwo ariwe.
Izina ni icyubahiro cy’umuntu.Uwubashye izina ryawe ni wowe aba yubashye.Umuntu mukuru ntawe umuvuga mwizina.Ni sogokuru cyangwa nyogokuru, muzehe cyangwa bibi mu mvugo y’abubu.
Umugore iyo ashatse umugabo atsinda ababyeyi be n’abavandimwe babo kubera icyubahiro abafitiye.Abashizi bisoni iyo batinyutse kubavuga mu izina;no kubatuka ntibabikangwa. Abagore bamwe ntibavuga abagabo babo mu izina,cyangwa ngo babahamagare nk’abana, keretse bamubwira undi muntu batari kumwe.
I.2. Iyo bita izina bakurikiza iki?
Hari abita amazina bafite icyo bitiriye,niyo mazina y’amagenurano.Ari mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu ayo mazina abaho.Hari abita bisunga Imana ,barapfushije cyane kuko ariyo igena, bakita “uwintije,Niyitegeka…”Abita bashimira Imana berekana ukwizera bayifitiye bakita “Mungwarakarama,Bayizere,tuyishime,…”Hari abita bakurikije uko bameranye n’abandi,aho ibihe bigeze,ikintu cyadutse cyangwa se ubutegetsi buriho.Umwana yavukira ku nzira akitwa”Kanya-nzira,Nyarugendo”n’izindi ngero nyinshi.
Amazina rero ari kwinshi mu Kinyarwanda hari:
1. Aranga ubutwari ku rugamba nka:
Rwagitinywa
Ruvuzacyuma
Rukaburandekwe
2.Aranga intambara:bavutse mu gihe cy’itabaro nka:
Matabaro
Tabaro
Nyiratabaro
3. Aranga inshuti n’ubucuti nka:
Mbonyincuti,
Mukarugomwa(yitiriwe Rugomwa),…
4.Aranga imico myiza nka:
Mugwaneza
Mugiraneza
5.Abyinirira nka
Kayitesi
Candari
6.Aranga imbyaro nka:
Nyandwi
Nyiraminani
Nyabyenda
Nyiramisago,….
7. Ay’impfusha n’ahungisha urupfu akerekeza ku tunyamaswa nka:
Icyimpaye
Ahorushakiye
Nyakabwa,
Sebyatsi
Kanyamanza
Nyiragakwavu
8.Aranga imibanire mibi mu bantu nka:
Banyangiriki
Barajiginywa
Bariyanga
Sibomana
Bihoyiki...
9. Ayerekana Imana n’ibiyerekeye nka:
Niyitegeka
Maniraguha
Niyigena
Uwimana
Tuyishime…
10.Ayerekeye imandwa nka:
Semandwa
Kamandwa
Busizori
Binego
Mugasa,
Kagoro….
11.Ayo abanyarwanda bakunze kwita kuko avugitse neza kandi batazi icyo avuga, ngo ashobora kuba ari amahima nka:
Rutayisire
Karisa
Umurisa….
Icyo twavuga rero kuri aya mazina ni uko muri iki gihe tugezemo,Abanyarwanda badakwiye gukomeza kwita abana babo amazina aranga inzangano ziri mu bantu,inzigo n’ibindi.Impamvu nuko ubundi ikibi cyagombye gushakirwa umuti,kikarandurwa,aho kugikwirakwiza bakiraga abana batakigizemo uruhare.Ubutaha tukazaganira ku buryo umuhango wo kwita izina uzwi ku izina ryo “kurya ubunnyano”wagendaga.
Dukomeze gufatanya gusigasira umuco wacu wa Kinyarwanda,Imana ibahundagazeho umugisha.


















TANGA IGITEKEREZO