Bamwe bandika Agata, Agathe, Agota, Agueda, Agda n’ukundi gutandukanye.
Bimwe mu biranga ba Agatha
Ni umunyembaraga, arakundwa kandi ni umuntu uzi kunga abandi, ugira umwete kandi ugira umurava mu kazi.
Ni umunyakuri kandi akubwirira aho ibye byose arasa ku ngingo asanga niba ibyo avuga yabisubiramo nta mpamvu aba afite zo guca hirya no hino.
Ni umunyamahoro, azi kubana no koroherana, azi gutungurana akaba yagukorera ikintu utari witeze kandi azi kujya inama.
Ni umuntu ugira amarangamutima kavukire ndetse akayagaragaza cyane yaba yishimye cyangwa se ababaye.
Nubwo ahora aseka, akagira n’amagambo meza iyo hari icyo mutumvikanyeho aragukangara mu buryo utatekerezaga.
Avuga amagambo menshi kandi yungikanya ariko aba azwiho gukunda abantu no kwanga ko hari urenganywa abireba.
Yita ku bintu by’imyambarire yaba imikufi n’imyenda myiza ku buryo umuntu wese aba abimuziho kwiyitaho no kwirimbisha.
Niyo akiri umwana, aba ashabutse adatinya kuvuga ibimurimo kandi atanga ibitekerezo bye ntacyo yishisha.
Aba ashaka kugaragarizwa urukundo no kwitabwaho n’ababyeyi bombi kuko nibwo agera ku bintu bikomeye mu buzima bwe iyo yumva ko ashyigikiwe.



















TANGA IGITEKEREZO