00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazina wakwita umwana wawe muri uyu mwaka (igice cya kabiri)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 February 2016 saa 11:30
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi usanga bita abana babo amazina batazi icyo asobanuye bikaba byabaviramo kubatera ipfunwe mu bandi cyangwa se umwana agakura yamenya igisobanuro cy’iryo zina akumva adashaka ko bongera kurimuhamagara.

Mu nkuru iheruka, IGIHE yabagejejeho amazina 10 wakwita umwana wawe mu 2016 arimo Lana, Eden, Louana, Layan n’andi.

Uyu munsi twifuje kongera kubaha ibisobanuro by’amazina wakwita umwana wawe n’inkomoko yayo.

Mu gutegura aya mazina twifashishije imbuga nka magicmaman, Journal des femmes n’izindi.

Amazina atanu y’abakobwa

1.Maya

Ni izina rikomoka mu Giheburayo rikaba rivuga mu Kinyarwanda ‘inkomoko’.
Ba Maya barangwa no gusabana, bagira amatsiko kandi bakunda gushaka ko ibitekerezo byabo byumvikana aho bari hose; mu kazi baba ari inyangamugayo.

2.Jana

Iri zina naryo rikomoka mu Giheburayo rivuga Imana igira impuhwe.
Ba Jana bazi gufata ibyemezo, bavugisha ukuri, bagira ishyaka kandi barangwa no guhanga imirimo, ni abakorerabushake.

3.Chiara

Ni izina ry’Ikilatini rivuga kwerekana.

Ba Chiara bakunda ubuzima, kwigenga, bazwiho gukurura abagabo.

4.Jade

Risobanura akabuye gato,rikaba ari izina rikomoka muri Espagne.

Ba Jade bakunda gukurikirana ibintu guhera mu mizi, bagira ubushake, bakunda umurimo barizerwa kandi ni abanyakuri ndetse ushobora kubitabaza igihe cyose.

5. Anaël

Iri zina risobanura malayika muto rikomoka mu Bwongereza.

Ba Anaël baritonda, icyakora baranategeka, barasabana, mu kazi ni abahanga, bagira amarangamutima.

Amazina atanu y’abahungu

1.Elio

Ni izina ry’umuhungu rikomoka mu Giheburayo risobanuye ‘Nyagasani niwe Mana yanjye’.

Ba Elio barakundwa, baritanga kandi bagaragaza amarangamutima yabo.

2.Liam

Iri zina risobanuye umurinzi rikaba rikomoka muri Ireland.
Ba Liam iyo bakiri abana baharanira gukundwa n’ababyeyi, bakunda kugaragara, ndetse bimwe mu byo bashyira imbere harimo imiryango yabo.
3. Gianni
Ni izina ry’Igitaliyani rivuga ‘Imana ni inyampuhwe’.
Ba Gianni barangwa no gutekereza ndetse n’abanyabwenge, batinya gutsindwa, bakunda kwigenga.

4.Nolan

Iri zina risobanuye icyamamare, rikaba riva mu Burayi ndetse no muri Asia.
Ba Nolan barangwa no kwiyoroshya, kugira intego, gutega amatwi abandi no kubagira inama, banga amahane.

5.Nathan

Bivuga Impano, rikaba rikomoka mu Giheburayo.
Ba Nathan barangwa no kwirinda, ntibakunda ubababaza, bagira indoto, ntibagira amagambo menshi.

Tuzakomeza kubagezaho amwe mu mazina wakwita umwana wawe, inkomoko n’ibisobanuro byayo.

Si byiza kwita izina utazi igisobanuro cyaryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages