Amazina atanu y’Abakobwa
1. Léna
Ni izima rivuga ‘ibishashi by’izuba’ rikomoka mu Bugereki.
Ba Léna bagira umurava, bagirirwa icyizere ndetse bazi kubaho neza ubuzima bwabo. Ntibavuga menshi mubo batazi , bakunda kuba ahantu hatuje.
2. Mila
Izina rikomoka muri Espagne risobanuye ‘igitangaza ‘
Ba Mila bariyoroshya kandi ntibavuga menshi. Bakunda kuvumbura. Bimwe mu bibashimisha harimo ibidukikije ndetse no gushimisha imiryango yabo.
3. Maelys
Risobanuye ‘igikomangoma ‘ cyangwa umuyobozi rikaba rikomoka mu Bwongereza.
Ba Maelys bazwiho kugira uburanga ku buryo bugaragarira buri wese aho bari hagaragara ibyishimo , bagira umutima woroshye , bakunda kubahwa kandi bikundira umuziki.
4.Genesis
Ni izina rikomoka mu Bwongereza rikaba risobanuye ‘itangiriro’.
Ba Genesis bakunda gukurikiza umuco basanze mu miryango yabo, baratuje kandi bagira ibanga, batinya ihohoterwa ndetse n’abababwira nabi.
Ibyo bashaka barabiharanira ariko rimwe na rimwe bakabibuzwa no gushidikanya. Bakunda ibikorwa kuruta amagambo.
5. Camila
Ni zina rikomoka mu Barabu rika rivuga ‘uzi gutegura’
Ba Camilla bakora uko bashoboye ngo aho bari harangwe amahoro, bakunda ubitaho, bubaha ubucuti bafitanye n’umuntu runaka, banga ubabangamira, bagira impuhwe n’umurava, ni abanyakuri kandi bazi kwiyitaho.
Amazina atanu y’Abahungu
1.Hugo
Ni izina rikomoka mu Kidage rikaba rivuga ‘uzi ubwenge’
Ba Hugo bazwiho kwitondera ibyo bakora, barakundwa kandi bazi gufata inshingano. Bahora biteguye gufasha inshuti zabo iyo zibakeneye. Hugo ni umujyanama mwiza kandi abika ibanga. Yanga akarengane n’abishyira hejuru arengera abafite intege nke.
2. Gabin
Rikomoka mu Kilatini rikaba risobanuye ‘Umwimerere’
Ba Gabin ntibakunda ko hari ubabwiriza mu byo bakora, barigenga kandi bakora uko bashoboye bakagera kubyo biyemeje.
Iyo bafite abo bahanganye babatsindisha kwishyira ku murongo mubyo bakora, bagaragara nk’abagabo bahamye.
3. Loic
Ni izina rikomoka mu Budage rikaba rivuga ‘Ikuzo’
Ba Loic barangwa no kugira igikundiro, barakora cyane ariko bagira umujinya hafi.
Abitwa iri zina kandi bubaha amasezerano bagiranye n’abantu, bakunda kwishima ku rwego rwo hejuru. Mu byo bakora bagira umurava kandi bakabikora neza, bagira intego.
4.Dylan
Risobanuye ‘Umukuru’ rikomoka mu Bwongereza.
Abitwa Dylan baba ari intagarugero, bagira ingeso nziza , barubahwa kandi benshi bifuza kumera nkabo. Iyo bahuye n’ibibagerageza ntibacika intege.
5.Guy
Ni izina rivuga ‘uduti duto’ naryo rikomoka mu Budage
Ba Guy ni abanyakuri, bagira umutima utanga bituma bubahwa bakanakundwa aho batuye, bazi guhangana n’ibibazo. Iyo bakunze babikorana umutima wabo wose.




Ibitekerezo 0