00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aria, izina ry’umuntu w’umunyamakenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 January 2017 saa 08:06
Yasuwe :

Aria ni zina rihabwa abana b’abakobwa risobanura ’Intare y’Ingore’ mu Giheburayi n’’umwuka’ mu Gitaliyani.

Iri zina rifitanye isano na Arianna,Arya, Ari n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Aria

Aria ni umuntu utangaje,aba acecetse, agira ibanga kandi ahora ashaka ibintu biri hejuru byisumbuyeho ku byo afite.

Ni umuntu w’umunyamakenga,arabanza akitonda akabona kwinjira mu gikorwa runaka.

Ni umuntu wanga kubangamira abandi aba yumva yakora uko ashoboye akitwararika kugira ngo bitamuturukaho.

Arihangana agakora cyane ku buryo intego ze zigerwaho kandi mu gihe yihaye.

Nubwo hari abantu bamubonamo ubutesi ariko siko ari, aba acecetse,yiyitaho ariko kandi adapfusha ubusa amahirwe abonye cyangwa ngo yinenaguze umurimo.

Akora ibintu buhoro buhoro ariko akabikora neza yanga kwihuta ngo nyuma asange atabinogeje.

Ni umuntu utizera ibijyanye n’amahirwe, kuri we ikintu umuntu akigeraho yagikoreye cyangwa akakibura kuko yajenjetse.

Ni umuntu utagira ubute ku buryo kwiga imyaka myinshi yumva abyishimiye akaminuza.

Ntapfa kuvuga ibibazo bye, arabigumana akabyikemurira, ibimunaniye akemera kubana na byo.

Iyo akiri umwana aba akeneye ko abyeyi be bamuba hafi kugira ngo bamufashe gusabana n’abandi no kunoza uburyo avugana na bo.

Akunda gutembera mu busitani,kuba ahantu hatuje,azi kwiyoroshya,yishimira kureba inyamaswa.

Mu rukundo agenda buke; aba ashaka ko ibyemezo byose bifatwa n’undi.

Aria Crescendo, Umuririmbyi w'Umufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages