Izina Assiel rigaragara no mu Giheburayo “Asiel” aho risomwa “AH-Z-iy-eh-L” bikaba bisobanura ngo “Icyaremwe n’Imana.”
Assiel mu zindi ndimi ryandikwa nka Asiel, Cassiel, Chasiel, Hasiel, Hassiel, Jaasiel na Jansiel.
– Ibiranga ba Assiel
Ba Assiel ni abanyembaraga kandi bakunda gukora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye. Bafite ubuhanga mu gutegura ibintu kandi bikagenda neza.
Ni abantu bumva batuzuye iyo nta muntu basangira urukundo, ibyo bungutse n’imikorere. Ni abanyamahoro muri kamere yabo, bakunda ukuri n’ubutabera.
Ba Assiel bagaragara nk’abagira isoni mu bandi kandi barihangana. Bita ku kumenya impamvu y’ibyo bashaka n’impamvu ibatera kubirarikira. Bakunda gutembera, ubwisanzure, kwinezeza no gusabana n’abandi.
Ni abanyabwenge ndetse bashobora guhanga udushya ariko bagorwa no gukoresha neza amafaranga.
Hari ibihangange ku Isi bikoresha izina rya Assiel harimo umukinnyi wa filime Asiel Rodriguez Perez; Asiel Kneeland wamamaye mu kwambika abakinnyi ba filime na Asiel Norton wandika filime akaba yaragiye atsindira n’ibihembo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO