Ibisobanuro byimbitse
Ayirwanda ni izina ryo kugenura , rishingiye ku muco nyarwanda wo kwigengesera, ukirinda kubangamira abandi no mu byo uvuga.
Nubwo umubyeyi waryise umwana we ariwe wenyine uba uzi impamvu nyir’izina y’icyo agambiriye kugenuraho , akenshi usanga ari ukuvuga ngo itonde mubyo wumva wihubuka mugufata imyanzuro avugwa ni ay’i Rwanda.
Ayo bavuga aba i Rwanda (amakuru, amagambo) ni imibereho muri rusange y’Abanyarwanda. Bishobora kuvuga amagambo abantu bavuga meza cyangwa se mabi ariko bikavuga ko utakwishimira kubijyamo udashishoje.
Umwanzuro
Akenshi umubyeyi yita umwana we Ayirwanda ashaka kugaragaza ko nubwo ibyavuzwe byamaze kuvugwa ariko byari amagambo ahubwo ubuzima bugomba gukomeza.
Ibi bisobanuro byatanze n’Inteko Nyarwanda y’Urimi n’Umuco, RALC



















TANGA IGITEKEREZO