Ni umuntu urangwa no kubahiriza igihe. Ubwenge n’ubuhanga bye bimuha ubushobozi bwo gukora ibintu byiza mu buzima bwe.
Ni umuntu wubahwa n’abantu benshi kandi bakamufata nk’umuntu ushoboye kuyobora ibintu bitandukanye, gusa zimwe mu ntege nke ze akunze kutava ku izima, abantu bamwe bakabyita ’gufunga umutwe’.
Iteka umutima we uba wifuza kwishimira ubuzima bwiza n’ibihe byiza, ibi kandi bigatuma amenyekana cyane bitewe n’imiterere ye yo guhora yishimye ndetse akanakundwa n’abantu benshi.
Ni umuntu ukunda gushimisha abantu ndetse wishimira kugaragaza amarangamutima n’ibitekerezo bye, kandi ni umuntu ugira imitekerereze myiza, akamenya kugereranya amarangamutima.
Iyo abantu bumvise izina Baranabas baba biteze kubona umuntu wiyubashye, wambaye neza, uhagaze neza kandi wifashije, muri make umuntu ugaragara neza mu maso y’abantu.
Ni umuntu udapfa guhindurwa n’abandi mu bitekerezo, ahubwo akoresha ubuhanga bwe, ndetse abantu bamufata nk’umuntu uha abandi umurongo wo kugenderaho, agendeye ku bitekerezo bye n’uburyo akoramo ibintu kandi ntakunze kugaragarwaho n’umujinya cyangwa gutera ubwoba abandi.
Uwitwa iri zina akunze kuba umunyamahoro, azi kubaho mu buzima bwose abana n’abantu kandi w’umunyakuri. Akunze kwemera ibintu ashidikanya, ariko kandi ntanabihakane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!