Bimwe mu biranga ba Bianca
Ni umuntu ukora uko ashoboye ngo agaragare mu buryo budasanzwe ndetse yihimbira ubundi buryo bwe bwo kubaho cyangwa se bwo kwambara. Atanga ishusho igaragaza ko yihariye, afite imbaraga kandi ko ari umuntu wigize kandi wigirira icyizere.
Azi gutanga inkuru cyangwa se kuganira mu buryo yemezamo abandi. Azi kwirwanaho no kubasha kubaho mu buzima bwose agezemo kandi agahita ayobora.
Azi ukuntu yifata cyangwa se ibyo akora kugira ngo abantu bose bamurangarire ndetse bamwiteho. Ba Bianca bakunda imikino, gufana no kwitabira ibintu byose byo kwishimisha kandi bituma bagaragara bakavugwa.
Azi guhanga udushya no mu kazi abasha gutekereza ikintu mu buryo butari busanzwe kandi akagikora kikishimirwa. Iyo ari mu rukundo yumva ko umuntu wese yabimenya kuko bimutera ishema ndetse akumva ko byasakara.
Iyo atewe umwete, agashyigikirwa ndetse akumva ko akunzwe agera ku bintu bikomeye abantu bagatungurwa. Akunda kubyina , gushushanya ,kwiga indimi mpuzamahanga kugira ngo atazahura n’ikibazo cyo kubura uko agaragara mu bandi.
Iyo ari umwana Bianca aba ari agakobwa gakubagana, gashimisha ababyeyi kandi kitetesha.


















TANGA IGITEKEREZO