00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bienvenu, izina ry’umuntu ukunda kwitarura abandi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 October 2017 saa 07:14
Yasuwe :

Bienvenu ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini ku izina "bene veni" bisobanura ukunzwe kandi wishimiwe cyangwa bikavuga uje neza.

Bimwe mu biranga ba Bienvenu

Ni umuntu utajya ugaragaza icyo atekereza cyangwa amarangamutima ye kandi agira ibanga bitangaje. Ni umuntu utagira inshuti nyinshi, ntabwo aba ashaka ko bamwinjirira mu buzima cyangwa se ngo babe bakinisha umutima we.

Ni umuntu ukunda kurimba kandi arabanza akakwiga mbere yo kukugira inshuti ye ngo arebe niba hari icyo wamugezaho. Ni umuntu usa nk’ubona ubuzima mu buryo bubi,akumva adafite icyizere cy’ahazaza ndetse ugasanga ibipfa kumushimisha ari bike.

Ni umuntu udakunda impinduka, aba ashaka ko ibintu bikomeza kugenda uko yabisanze. Yita ku kazi ke, iyo hari icyo wamushinze uba wizeye ko ari bugikore neza atiganda.

Ni umuntu ukunda amahoro, witarura abandi igihe ndetse ahora ashaka ko amahoro ahinda ngo hatagira umwanduranyaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages