Muri Bibiliya, Caleb avugwa mu gisekuru cya Yuda, ari mu boherejwe na Mose gutata Kanani yafatwaga nk’igihugu cy’isezerano, Abisiraheli berekezagamo bavuye muri Egiputa.
Caleb rifite ibisobanuro bitandukanye birimo n’umuntu ukoresha akanayoborwa n’umutimanama we.
Bimwe mu biranga Caleb
Ba Caleb bakunda kwinezeza kandi biraborohera cyane kwisanga mu bihe ibyo aribyo byose. Bakunda gutembera no kunguka ibintu bishya kuko aribyo bituma bumva banezerewe mu mitima yabo.
Bakunze kuba abantu batagira ubwoba kandi impinduka ntacyo zibatwara. Barasabana ndetse bakagira ubuse cyane bigatuma bibakururira inshuti nyinshi.
Ba Caleb bakunda gusekerwa n’amahirwe kandi barizera cyane. Imiterere yabo ni myiza kandi ngo bazi kwemeza abo baba bari kumwe.
Aba bantu bakunda ubuyobozi, bagira intego ndetse bigirira icyizere cyane mu byo berekejeho umutima.
Caleb akunda umuryango we cyane, umudendezo n’amahoro. Mu buzima bwe yita cyane ku guharanira ubutabera no kubahiriza inshingano ze. Akunda kuganzwa n’amarangamutima.



















TANGA IGITEKEREZO