00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Callixte, izina ry’umuntu wanga agasuzuguro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2017 saa 06:56
Yasuwe :

Callixte ni izina rihabwa abahungu cyangwa abakobwa rifite inkomoko mu Kigereki ku izina Kallistos risobanura umwana mwiza cyane.

Bitewe n’igihugu bamwe bandika Callisto, Calliste, Callixte, Calixtus, Callistus, Callixtus, Calisto, Calixto.

Bimwe mu biranga ba Callixte

Callixte yaba umukobwa cyangwa umuhungu usanga areba kure, yanga agasuzuguro kandi azi uburyo butandukanye yakoresha ngo agere ku cyo yifuza.

Ni umuntu ushimishije, uzi kuganira no kwisanzura ku bandi, ibyo bigatuma akundwa.

Ni umuntu utazi kugira ibanga ryaba iry’ibyiza cyangwa ibibi.

Ikibazo cya Callixte gikomeye ni uko iyo arakaye aba arakaye, agira umujinya cyane, ntazi kurenzaho kandi n’iyo yishimye na bwo biba uko.

Ni umuntu uba uzi kwitaka cyane no gusobanura ibimwerekeyeho byose ku buryo umubonamo kuba intyoza n’iyo yaba akiri muto.

Ni umuntu w’umukozi utagundira amafaranga kandi uzi kuyashakisha ku buryo atajya apfa kumererwa nabi nk’abandi bose.

Callixte akunda kuririmba, gukina amakinamico, kwandika, kwiga indimi nyinshi z’amahanga kugira ngo ajye abasha kugaragaza ibitekerezo bye nta nkomyi.

Ni umuntu uzirana n’abanebwe iyo yabikubonyeho muratandukana, uhinduka nk’umwanzi kuri we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages