00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Caroline, izina ry’umukobwa uzi kugenzura amarangamutima ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 February 2017 saa 08:54
Yasuwe :

Caroline ni izina rifite inkomoko mu Kidage, risobanura uwigenga, ufite imico nk’iyabagabo, risobanura kandi umunyembaraga. Iyo ari umuhungu bamwita Charles.

Bamwe bandika Caroline, Carlyn, Carolina, Carolyn, Karolyn , Carolin, Karolina, Karoline, Carolina, Carolien n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Caroline

Caroline ni urugero rw’abagore cyangwa se abakobwa bashoboye haba mu mikorere ndetse no kubana n’abandi.

Caroline ni umunyembaraga nk’izina rye, agira ukwihuta mu byo akora ndetse muri we nta bute bubamo

Ni umuntu bigoye kumenya imiterere ye kuko ashobora kuba arira wamuvugisha agahita aseka, azi kwihishira no kuguhisha amarangamutima ye nyirizina.

Ni umuntu uzi gufata ibyemezo, udahuzagurika kandi wirengera ingaruka z’ibyo yiyemeje.

Yanga kuba nyamwigendaho, yishimira gusabana n’abandi no gusangira nabo.

Agira urugo rwishimye iyo ashatse kuko aba azi kurukorera no gubasana n’abantu b’ingeri zose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages