Bamwe bandika Celestine, Celestino , Caelestinus Celestyn , Celestino , Celestino
Bimwe mu biranga ba Celestin
Akunda kuba mu myanya y’imbere bityo akumva ko afite inshingano ku bandi ayoboye. Akunda kugaragara neza, yanga ikintu cyakwangiza isura ye bigatuma akora cyane kugira ngo atazagawa.
Celestin ni umuntu ubasha gukemura ibibazo, utagira intonganya muriwe kandi ukunda kuganira. Ni umuntu ushimishije kumureba , afite uburyo bwo gusabana akabasha kwigarurira abandi vuba. Akunda umuryango we cyane ndetse akawitaho.
Kwita ku bandi yumva ko ari inshingano, ahora ateganyiriza ahazaza yumva ko nta muntu wigira ubwe wenda nawe ashobora gukenera abandi niyo yaba ataribo yagiriye neza.
Arigenga mu buzima bwe, yumva ko yakora ibintu yishimiye adashyizweho itegeko na rimwe. Biragoye kugira ngo Celestin ube wamushinja ubunebwe kuko buri munsi aba ahatana kugira ngo abashe kuba umuntu wigize.
Ibyo kwishimisha no gukunda bifata umwanya munini muri we kandi usanga aba ari umuntu abakobwa benshi bifuza gukundana nawe.



















TANGA IGITEKEREZO