Benshi mu bita abana babo iri zina akenshi usanga barikura ku ntwali mpuzamahanga yabaye icyitegererezo mu guharanira impinduramatwara, Ernesto Che Guevara.
Aya mazina yombi ariko afite ibisobanuro bitandukanye kuko mu gihe rimwe rifite inkomoko mu Giheburayo, Guevara we izina ‘Che’ ni akabyiniriro uyu mugabo wavukiye muri Argentine yahawe kubera ko yakundaga kuvuga ririya jambo risobanura ‘inshuti cyangwa umuvandimwe’.
Ba Che akenshi ni ba bantu bahorana inyota yo gutembera no kubona ibintu bishya, kandi bakifuza kugira ikintu kidasanzwe bageraho mu buzima bwabo batayobowe n’umuco cyangwa amahame gakondo.
Ni abantu kandi usanga bafite ubuhanga budasanzwe mu gusesengura, gutega amatwi no kwiga no gufata vuba ibintu bishya. Akenshi bakunze kuvamo abashakashatsi, abarimu cyangwa aba-philosophe.
Kubera kugira byinshi batekerezaho, ba Che bakunze kurangwa no guceceka, ku buryo bizakugora kumva ijwi ryabo igihe bari mu bandi.
Iyo beretswe ibibazo bitandukanye bo babireba mu buryo bwagutse kandi guceceka no guhora basesengura abantu n’ibintu bituma bafatwa nk’abantu batazi kubana neza n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO