Iri zina hari abantu bagiye baryitwa kandi baba ikimenyabose ku Isi nka Donald Henry Rumsfeld wabaye umunyapolitiki ukomeye muri Amerika; Umunya-Canada w’icyamamare mu gukina filime, Donald McNichol Sutherland; Perezida wa Amerika, Donald Trump n’abandi.
– Ibiranga ba Donald
Ba Donald ni abanyamwete ku murimo, bakunze kugira ubuhanga n’ubushobozi mu bijyanye n’ubucuruzi n’inshingano wabahaye bazisoza neza. Imyitwarire nk’iyi rimwe na rimwe ikunze gutuma ba Donald bagira inshingano z’ubuyobozi.
Aba basore bizerera cyane mu mategeko, bagira ukuri kwinshi, kandi bakunda kugendera ku murongo umwe batajegajega.
Ba Donald baharanira icyatuma bigenga, bakunda gutembera kandi ntibatinya no gufata ibyemezo bikarishye kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Kuzitirwa n’amategeko cyangwa amahame runaka ba Donald ntibabikozwa kuko usanga n’akazi baba bifuza kagomba kuba katababuza wa mwanya wo kuba bakwitemberera ndetse bakanisanzura. Aba basore bagaragara nk’abanyabitekerezo byagutse, gusa rimwe na rimwe usanga bakunze kuba ari bonyine.
Ba Donald bakunda kwinezeza kandi biraborohera kwibona mu buzima bwose bagezemo. Bagira impano yo kwemeza bagenzi babo, bagasabana cyane n’abandi bigatuma banakundwa cyane.
Ni abantu b’abanyamahirwe, ntacyo batinya kandi impinduka izo arizo zose ntizibahungabanya.



















TANGA IGITEKEREZO