Bimwe mu biranga ba Edith
Edith ni umuntu uvanze, ntiwapfa kumusobanukirwa rimwe aba ari nk’indaryarya ubundi ukabona rwose ni umunyakuri, biragoye kumenya imico ye.
Ni wa muntu muba muri kumwe mukundanye, mwatandukana bikarangirira aho ngaho.
Agira umwete mu kazi ,ahora acyeye kandi icyo yiyemeje akigeraho ndetse agakundwa.
Arashabutse ntaniganwa ijambo, usanga aba ari umuntu uzi gutanga ibitekerezo cyangwa ufasha abandi gutangiza imishinga.Ni umuntu umenyera vuba, aho yagera hose abasha kuba mu buzima asanze abandi babayemo.
Akunda gutembera, ibintu byo kwicara hamwe biramuvuna ariko kandi yishimira ibyo aba yaragezeho akanitangaho urugero.


Ibitekerezo 0