00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elisabeth, izina ry’umuntu uhora yumva ko adakunzwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 February 2016 saa 06:50
Yasuwe :

Elisabeth ni izina rihabwa umwana w’umukobwa. Rifite inkomoko mu Giheburayi ku izina Elisheva, risobanura Isezerano ry’Imana.

Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n’ahantu, bamwe bandika Elise, Eliza, Lisa, Lisabeth, Liz, Liza, Lizabeth, Betsy.

Bimwe mu biranga ba Elisabeth

Elisabeth ni umuntu wumva ko adakunzwe, iyo utamwitayeho by’umwihariko ntabwo akubonamo inshuti .

Aba ashaka gufashwa buri gihe, agaherekezwa, agakorana n’abandi , yikundira ubuzima bwo gusaranganya no kubana n’abandi.

Nubwo ibintu byose abikora buhoro buhoro, yita ku bantu akanabafasha ku buryo we ashobora kwiyibagirwa burundu.

Agira ubumuntu cyane , bikagaragazwa n’uburyo atabasha guhisha amarangamutima ye.

Kubera impuhwe, Elisabeth ashobora gukora ibyo abwiwe byose, aba yumva nta muntu yahakanira.

Iyo yahisemo uwo azakunda ashyiramo imbaraga ze zose, kandi iyo bitamuhiriye ntapfa gukira icyo gikomere.

Ni umuntu udakunda gusamara ariko mu guceceka kwe agaragaza imico myiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages