Izina Eliza ni ijambo riri mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura ngo “Imana ni isezerano ryanjye.”
Mu kinyejana cya 18 n’icya 19 hakoreshwaga izina rya Elzabthe ariko Eliza riba ariryo ryamamara cyane mu Bafaransa.
Iri zina rifitwe n’ibihangange bitandukanye ku Isi birimo Umunyamerika w’umunyarwenya Eliza Kate Coupe; Umunya-Australia Eliza Szonert ukina filime n’umuhanzi Eliza Carthy ukomoka mu Bwongereza.
– Ibiranga ba Eliza
Ba Eliza barangwa no kugira ubwira n’imbaraga mu byo bakora ndetse bakunze no kuba abatunzi. Bifitemo ubuyobozi muri bo kandi bakunda gukemura ibibazo by’abandi.
Ni abantu bifitemo impano yo kuba abayobozi kandi bagira umwete ku kazi kabo. Igifite agaciro kuri bo ni uko babona akazi bagombaga gukora kagenze neza.
Ba Eliza ikintu gito bakibonamo ikinini kandi bahorana ingamba zo kugera ku ntsinzi y’ibyo biyemeje. Bashoboye kuyobora amatsinda bakayageza ku ntego yiyemeje, kandi bazi kumenya ubushobozi bw’abo bari kumwe mu matsinda ku buryo bababyazamo umusaruro.
Ba Eliza bakunda guhirwa n’ubucuruzi ku buryo akenshi bituma bahirwa bakaba abakire mu buzima bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO