Iri zina rikunze gukoreshwa kenshi mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyesipanyolo n’Ikinyaporutigali.
Elliana ni izina rikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo mu 2018 ryaje ku mwanya wa 83 mu mazina akunzwe cyane kurusha andi.
– Dore ibiranga ba Elliana
Ba Elliana usanga barangwa no kugira umwete mu kazi kabo kandi ngo bakunda kugera ku ntego zabo iza muntu ndetse n’iz’umwuka.
Ni abantu badatinya kandi baba biteguye iteka kuba barwanira ukuri. Ibi bituma bazira urunuka akarengane ku buryo batajya bashobora no kukihanganira.
Bakunda gufasha abandi bakanishyira mu cyimbo cyabo. Baha agaciro gakomeye ibijyanye n’urukundo no kurwinezezamo. Bashobora kwigisha abandi bakabaha inama zabafasha mu buzima, kandi bifitemo n’impano y’ubugeni.
Mu byo bakora, usanga baba babifitemo impano ku buryobitabagora. Ikindi nuko ba Elliana bafatwa nk’icyitegererezo bitewe n’imiterere yabo.



















TANGA IGITEKEREZO