Izina Emma rirakoreshwa cyane mu bihugu bivuga Icyongereza birimo u Bwongereza, Ireland, Australie na Canada. Iri zina rirakunzwe cyane kandi mu Bufaransa, mu Bubiligi n’u Buholandi.
Mu 2018, ababyeyi barenga ibihumbi 17 muri Amerika bise abana babo iri zina ndetse rinakoreshwa n’abarimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye.
– Ibiranga ba Emma
Ba Emma bakunda imyidagaduro no kwinezeza mu buzima bwabo kuko biri mu bibaha ibyishimo. Aba bakobwa bazi kwakira impinduka zose zibabayeho cyane ko n’ubusanzwe bahora bifuza impinduka kugira ngo babone ibindi bintu bishya.
Aba bakobwa ntibakozwa kuba batwarwa n’amategeko cyangwa amahame runaka kuko bo bahora bashaka ubuzima bubaha umudendezo.
Ni abantu bagira ibitekerezo byiza, ni abahanga, bakoresha imbaraga mu byo bakora, bagira kwizera kuri hejuru kandi kugirana ubucuti n’abantu biraborohera cyane.
Kamere yabo n’imiterere bagira bikunze gukurura abantu benshi bigatuma bumva batabava iruhande. Ba Emma ntibarangwa n’ubwoba ndetse bagira ururimi rwo kwemeza abantu.



















TANGA IGITEKEREZO