00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Esperance, izina ry’umukobwa ushabutse

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 24 November 2015 saa 06:00
Yasuwe :

Izina Esperance ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu ki Espanyole ku izina esperanza rikaba risobanura Icyizere (Hope).

Hari aho usanga bandika Esperanza , Sperantia n’andi menshi ariko byose bigasobanura ‘Icyizere’.

Bimwe mu biranga ba Esperance
Esperance ni umuntu usabana , ufite ubumuntu, kandi wiyoroshya bigatuma akundwa cyane.

Kubera gusahinda , kugira akavuyo no guhora aganira, Esperance azana ibyishimo mu muryango , ntiharangwe irungu.

Esperence agira akantu ko kwikunda, usanga akurura yishyira, uko ibintu byaba bimeze kose aba yishakira inyungu ze bwite.

Ni umuntu utagira icyo ahisha, ibintu byose abikorera ku mugaragararo , ni umuntu ushabutse uzi kwisanisha n’ahantu hose ageze kandi uzi gutanga amakuru (communicative).

Ntiyicara hasi, usanga buri gihe hari ibintu aba ahugiyemo cyangwa se arimo kuganira cyangwa kuririmba kuko afite impano yo kumenya indimi zitandukanye.
Yiyitaho cyane, usanga ari wa muntu ushobora kumara amasaha abiri mu bwiyuhagiriro akirimo kwinogereza.

Ni umuntu wemera inshingano kandi akazikora neza ariko aba yishakira ubuzima buryoshye (luxe).

Ni umuntu ugaragaza amarangamutima ye cyane, iyo hari ibitagenda kuri Esperance uhita ubibona ako akanya.

Ni umuntu ukunda kwiyerekana cyane, iyo akiri umwana usanga akunzwe cyane, agashimisha abantu bose.

Ni umuntu zi guhanga udushya kandi mu bijyanye n’umuziki ndetse no kubyina ashimisha abantu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages