00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Esther, izina ry’umukobwa ukunda guhabwa impano

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 1 August 2015 saa 06:58
Yasuwe :

Esther ni izina rikomoka mu Giperisi (Persian), risobanura inyenyeri (star), ni izina rihabwa umwana w’umukobwa ryiganje mu bihugu bikoresha icyongereza n’igifaransa.

Mu isezerano rya Kera muri Bibiliya Umwamikazi Esther arazwi kubera inkuru zo gukiza abayuda yafatanije na Mordekayi igihe yari umugore w’umwami Ahasuwelusi.

Bimwe mu biranga Esther

Esther ni umukobwa ukunda guhabwa impano, akunda kuvuga (talkative) ahora abona ko ibintu bizaba byiza (Optimistic), ahora ashakisha udushya mu buzima bwe.

Ni umuntu ushimishwa no guhabwa impano mu yandi magambo kumugenera impano biramushimisha cyane ku rwego rwo hejuru.

Aho atuye Esther aba ari umuntu uzwi cyane kubera ko ahindura bantu vuba.Usanga mu byo akora byose aba yitaye ku mishinga minini kurenza utuntu dutoya.

Esther azi guhanga udushya , azi kuvugira mu ruhame, akunda ibijyanye n’ubugeni akishimira ubuzima bwe.

Akunda kujya mu bintu bitandukanye bikamutwara umwanya n’amafaranga.

Esther biragoye kumenya ibyiyumviro bye kuko ni wa muntu urakara kandi akanaseka. Ntabwo akunda kuvuga ibijyanye n’ubuzima bwe , ibyo ngibyo abigendera kure

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages