Umukobwa bamwita Eugenia cyangwa Eugénie naho umuhungu akitwa Eugene,
Bimwe mu Biranga ba Eugene
Eugene uzasanga akenshi ari umuntu udakunda ibintu bya hutihuti cyangwa gukora imirimo imuvuna .
Aba ashaka gukora yitonze, buri kintu akagikora yakirangiza agatangira ikindi nta gitutu ashyizweho.
Ni umuhanga ,ashobora kwiga akagera kure ariko iyo bitangiye kugorana abivamo ntaba ashaka kuvunika.
Ni umuntu ukunda gufasha cyangwa gukorera abandi agashoramo amafaranga ye, ubwenge bwe, n’imbaraga hamwe no guhanga udushya.
Kubera umutima mwiza , no guhora yishimye usanga afite inshuti nyinshi cyane kandi niyo arakaye ntabwo bitinda , bimara akanya gato cyane.
Ni umuntu utihanganira ubukene cyangwa imyanzuro imutunguye ariko ni umunyembaraga kandi agira umwete
Usanga Eugene ari umuntu w’umutima mwiza, kandi ukunda gutanga nubwo nta yindi nyugu yindi aba abitegerejemo.
Ni umuntu utagira uburyo buhamye bwo gucunga amafaranga , ibintu byo kuzigama biramugora cyane ayakoresha uko yiboneye.
Kumva ko yitwa Eugene bituma akunda umuziki, ubugeni akanakunda ibintu byose bijyanye n’imyidagaduro,
Eugene ni umuntu w’ umunyamahirwe ibintu byose yerekejemo biramuhira



















TANGA IGITEKEREZO