00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fabrice, izina ry’abasore batitangira mu rukundo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 November 2017 saa 07:36
Yasuwe :

Fabrice ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikomoka mu kilatini ku izina ‘Faber’ risobanura umunyabukorikori.

Ibiranga ba Fabrice

Fabrice ni umuntu ukundwa cyane kandi nawe agakunda, ibyo bituma iyo yagukunze yimarayo kuko anabigaragaza. Akunze gukunda umuntu bitewe n’ikintu amukurikiyeho cyangwa se abona ko hari aho azamugeza mu iterambere ashaka kujyamo.

Ni umushyushyarugamba, azi gutera abantu umwete kandi azi kurwana ishyaka ku kintu yiyemeje gukora. Iyo arakaye, umujinya we uba hafi akaba yakumerera nabi wenda akaza no kwicuza kuko umujinya we udatinda.

Fabrice akunda umuntu umutera umwete cyangwa se umushimira ibyo akora, bituma no mu kazi ke ahora akora cyane ngo atazagawa.

Yanga agasuzuguro, yanga akarengane ahora ari umuhuza w’abantu n’abandi kugira ngo akumire ibyo byose.

Ni umuntu ufata inshingano, wita ku muryango we no ku bandi abona ko ari abo kugirirwa impuhwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages