Ni izina rikunze gukoreshwa mu bihugu bitandukanye ku Isi ariko cyane ibivuga ururimi rw’Icyarabu n’Igihinde.
– Ibiranga ba Firdaus
Ba Firdaus ntibakunda guhita bemera impinduka zibayeho ahubwo barabanza bakagenzura icyaziteye bakagenzura niba ari na ngombwa ko zibaho. Ibi bijyanirana n’uko muri kamere yabo iyo hari ikintu runaka bashaka gukora babanza gufata umwanya munini bagitegura.
Ni abantu bakunda kubahiriza inshingano zabo cyane ku buryo usanga akenshi bahangayika iyo zitarashyirwa mu bikorwa bitewe n’agaciro baba bazihaye. Ni abanyempano cyane cyane ku bintu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Mu rukundo usanga ba Firdaus ari abantu bakunze kuzana ibitekerezo by’inyamibwa cyane ariko ntibakunze kugaragaza amarangamutima yabo bihambaye ku buryo bisaba abo bakundana kubanza kwakira uko bateye hato bataba babakeka ibindi.
Ba Firdaus bakunda kubaho mu buzima busazwe butuma babana n’abandi amahoro kandi bakemera ibintu bifite uburanga. Kuri bo ibikorwa bihabwa agaciro kanini kuruta amagambo.



















TANGA IGITEKEREZO