Uwitwa iri zina akunze kurangwa no kwishimira ibintu bikozwe neza kandi byibanda ku buzima ndetse inshuro nyinshi abafite iri zina baba ari abanyabwenge.
Ni umuntu ukunda gusoma cyane kandi agakunda kwiga no gutekereza ku bintu bitandukanye.
Iyo ugize amatsiko ukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ugere ku cyo ushaka rimwe na rimwe ukaninaniza, gusa akunze kurambirwa akaba yasiga adasoje ibintu byinshi yatangiye kandi atanageze ku gisubizo yifuzaga.
Akunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu mibereho ye, bigatuma abura amahoro mu mutima we ndetse no mu ntekerezo ze.
Aba yifuza kuba ahantu hari amahoro ndetse hatuje by’umwihariko mu busitani ariko buri gihe akisanga ahatandukanye n’aho yifuza. Bitewe n’uko akunze kuba ahagarariye ibintu bitandukanye kandi akaba adakunda abantu bamuvugaho ibitari byiza, biroroshye cyane kumubabaza ariyo mpamvu akunda kuba ari wenyine.
Akunda gusohoka ndetse no gukora siporo mbese ibikorwa bituma aruhuka gukoresha imbaraga z’ubwonko. Ntabwo akunda gutegekwa kuko akunda ubwigenge kuko gutegekwa cyangwa kubwirizwa icyo gukora bimuca intege.
Biramugora cyane kugenzura amarangamutima ye, ibitekerezo ndetse n’ibyiyumvo imbere y’abandi, ku buryo mu gihe afashe ijambo mu ruhame mu gihe yakomerekejwe riba ryuzuyemo uburyarya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!