Gedeon ni izina ryakunze kugaragara cyane muri Bibiliya, aho Gedeon agaragazwa nk’umucamanza ukomeye. Gedeon yamamaye cyane mu Baheburayo gusa no mu kinyejana cya 16 Abaporotesitanti bo mu Bwongereza na bo bakunze kuryita abana babo.
– Ibiranga ba Gedeon
Ni abantu uzasanga barangwa no kutagira ubwoba ndetse barwana intambara y’inkundura igamije kugera ku byiza. Iyi myitwarire ituma banga urunuka akarengane cyane ko bakunda no kugirira igishyika bagenzi babo.
Bagira urukundo rwinshi kandi bahora baharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze. Ba Gedeon barahindagurika, bakunda kwinezeza, ikindi ni uko bagira ukwizera kwinshi.
Ba Gedeon ntibakunda gutwarwa n’amategeko cyangwa amahame runaka, ni abanyembaraga, abanyabwenge kandi biraborohera cyane kugirana ubucuti n’abandi. Bakunda kuba bari ahantu hatuje bagerageza gusesengura no kumva neza ibintu bitandukanye kugira ngo bamenye ukuri.



















TANGA IGITEKEREZO