Aho niho mu mateka y’intambara yo ku Rucunshu irangiye, Kabare yakurije kuvuga, ati “Haguma umwami, ingoma irabazwa”.
Kuguma rero uretse inyito tuzi yo kutava aho uri ari byo bisobanuye kimwe no guhama, gukomera cyangwa gukomeza, hari no kuguma bivuga kubura cyangwa kutaboneka, ariho naho haturuka ijambo ingume .
Ingume: ni ukubura kw’ikintu mu gihe kirekirembese kitakiboneka
Umwanzuro
Haguma akenshi baryita umwana bamwifuriza ubutwari kuko baba bavuga ngo "haguma ubutwari" icyo gihe baba bashaka kuvuga ko abenshi baba ibigwari.
Umwana rero baba bamwifuriza kuzaba intwari idatsimburwa ku rugamba.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC



















TANGA IGITEKEREZO