Ibisobanuro byimbitse
Izina Haguma rituruka ku mugani w’umugenurano ugira uti « Haguma ubuzima, ibindi birashakwa ». Aho niho mu mateka Kabare yakurije kuvuga ubwo intambara yo ku Rucunshu yari irangiye ati "Haguma umwami, ingoma irabazwa".
Kuguma rero uretse inyito tuzi yo kutava aho uri, kimwe no guhama, gukomera cyangwa gukomeza, hari no kuguma bivuga kubura cyangwa kutaboneka.
Iyo bavuze ngo ikintu cyabaye ingume, ni uko kiba kitakiboneka nk’uko byahoze.
Umwanzuro
Haguma akenshi baryita umwana bamwifuriza ubutwari kuko baba bavuga ngo "haguma ubutwari", bashaka kuvuga ko abenshi baba ibigwari.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC



















TANGA IGITEKEREZO