Harry riri mu mazina 10 ya mbere akunzwe mu bihugu nk’u Bwongereza, Pays de Galle, Australie, Ireland y’Amajyaruguru, Écosse na Suède.
– Ibiranga ba Harry
Ba Harry iyo utarabana na bo ngo mumenyerane ushobora kugira ngo ni abantu bagoranye kubana na bo, uko mugenda mumenyerana usanga ari abantu beza bakwiye kukubera inshuti.
Ni abantu bakunze kurangwa n’uburanga kandi ni abanyamico myiza ku buryo byoroshye cyane kwigarurira umutima buri wese bahuye.
Mu mibereho yabo barangwa no kwita ku bandi, ibyo bikabakururira igikundiro.
Ba Harry barangwa no kugira amatsiko yo kumenya ukuri ku rusobe rw’ibinyabuzima, bagakunda no kwitegereza cyane ibyo babona kugira ngo bamenye byinshi kuri byo. Ibi bituma bishimira kuba ari bonyine kenshi ku buryo ushobora no kugira ngo bagira isoni cyangwa ntibakunda kubana n’abandi.
Hari ibihangange bitandukanye ku Isi bifite iri zina nka Harry Redknapp, umutoza wamamaye cyane mu ikipe ya Tottenham Hotspurs; Harry S. Truman wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 33; Harry Maguire, myugariro ukomeye w’Ikipe ya Manchester United n’iy’Igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Tottenham Hotspurs n’Igikomangoma Henry Harry.



















TANGA IGITEKEREZO